Irumva Stella Matutina yari asanzwe ari umutoza wa Golf kuri Kigali Golf Resorts & Villas, akazi yinjiyemo nyuma yo kumara imyaka itanu ari umukinnyi ndetse akaba kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’abagore.
Mu rwego rwo gukarishya ubumenyi mu gutoza Golf, yagize amahirwe yo guterwa inkunga n’ikigo cya R&A (Royal and Ancient Golf Club of St Andrews), cyihaye inshingano zo kuzamura Golf ku Isi.
Iki kigo gifatanyije n’Ishyirahamwe ry’abakinnyi ba Golf ku Isi (Professional Golfers’ Association- PGA), bizafasha uyu mukinnyi kumara imyaka itatu ari gufata aya masomo azwi nka ‘PGA Pathway Program’.
Inshuro nyinshi aya masomo azajya ayafata hifashishijwe ikoranabuganga, ariko rimwe mu gihe cy’icyumweru yerekeze muri Afurika y’Epfo mu kuyashyira mu ngiro.
Ku wa Gatanu, tariki ya 15 Gicurasi 2026, yavuye mu Rwanda ajya muri Afurika y’Epfo, akazatangirana n’irushanwa rya PGA Associate Championship 2026, rizahuriza hamwe abakinnyi ba Golf bakomeye muri Afurika n’ahandi ku Isi.
Yafashijwe na Kigali Golf Resorts & Villas, Ishirahamwe rya Golf mu Rwanda na Minisiteri ya Siporo kugira ngo yoroherwe n’ingendo.
Uyu mukinnyi w’imyaka 24 uzasoza aya masomo afite impamyabumenyi ya ‘PGA Professional’, yemerewe gutoza aho ari ho hose ku Isi. Ni we Munyarwanda wenyine uzaba uyifite mu batarenze 10 bari mu Karere.
Aba barimo David Marsh, Ross Valentine na Nelson Mudanyi bo muri Kenya, ndetse na Philippe Corsaletti na Happy Robert bo muri Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!