00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Matutina ashobora kuba Umunyarwanda rukumbi wemerewe gutoza ‘Golf’ ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 May 2026 saa 07:35
Yasuwe :

Ku bufatanye n’ikigo cya R&A (Royal and Ancient Golf Club of St Andrews) giteza imbere umukino wa Golf ku Isi, Irumva Stella Matutina, agiye kwiga amasomo y’ubutoza azasiga ari we Munyarwanda rukumbi ufite impamyabumenyi ya ‘PGA Professional’.

Irumva Stella Matutina yari asanzwe ari umutoza wa Golf kuri Kigali Golf Resorts & Villas, akazi yinjiyemo nyuma yo kumara imyaka itanu ari umukinnyi ndetse akaba kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’abagore.

Mu rwego rwo gukarishya ubumenyi mu gutoza Golf, yagize amahirwe yo guterwa inkunga n’ikigo cya R&A (Royal and Ancient Golf Club of St Andrews), cyihaye inshingano zo kuzamura Golf ku Isi.

Iki kigo gifatanyije n’Ishyirahamwe ry’abakinnyi ba Golf ku Isi (Professional Golfers’ Association- PGA), bizafasha uyu mukinnyi kumara imyaka itatu ari gufata aya masomo azwi nka ‘PGA Pathway Program’.

Inshuro nyinshi aya masomo azajya ayafata hifashishijwe ikoranabuganga, ariko rimwe mu gihe cy’icyumweru yerekeze muri Afurika y’Epfo mu kuyashyira mu ngiro.

Ku wa Gatanu, tariki ya 15 Gicurasi 2026, yavuye mu Rwanda ajya muri Afurika y’Epfo, akazatangirana n’irushanwa rya PGA Associate Championship 2026, rizahuriza hamwe abakinnyi ba Golf bakomeye muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Yafashijwe na Kigali Golf Resorts & Villas, Ishirahamwe rya Golf mu Rwanda na Minisiteri ya Siporo kugira ngo yoroherwe n’ingendo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 24 uzasoza aya masomo afite impamyabumenyi ya ‘PGA Professional’, yemerewe gutoza aho ari ho hose ku Isi. Ni we Munyarwanda wenyine uzaba uyifite mu batarenze 10 bari mu Karere.

Aba barimo David Marsh, Ross Valentine na Nelson Mudanyi bo muri Kenya, ndetse na Philippe Corsaletti na Happy Robert bo muri Uganda.

Irumva Stella Matutina yamaze imyaka itanu ari umukinnyi wa Golf
Irumva Stella Matutina yabaye Kapiteni w'Ikipe y'u Rwanda muri Golf
Irumva Stella Matutina yagiye kwiga amasomo y'ubutoza muri Golf
Irumva Stella Matutina asanzwe ari umutoza kuri Kigali Golf Resorts & Villas

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages