Tariki ya 10 Ukuboza 2022 ni bwo iki gikorwa cyabaye hagaragazwa intego z’iyi gahunda ndetse n’umusaruro yatanze. Inzozi Lotto yatangiye tariki ya 25 Ugushyingo 2021, ari bwo umukinnyi wa mbere yaguze itike yo gutega muri uyu mukino, gusa ishyirwa ku mugaragaro ku wa 10 Ukuboza 2021.
Icyo gihe inzira yo kongera ubushobozi muri siporo y’u Rwanda mu bagore, abagabo ndetse n’abafite ubumuga yari itangiye. Buri uko umukinnyi yategaga ku mikino itandukanye ni ko 20% y’amafaranga yatanze yajyaga mu kigega cyo kuzamura siporo.
Amafaranga yatsindiwe n’Abanyarwanda batandukanye yose hamwe mu mikino itandukanye, arenga miliyoni 600 Frw. Abakinnyi barenga ibihumbi 15 bose batombora muri Inzozi Lotto buri kwezi. Ibi bituma mu mwaka wa 2022 abatsindiye ibihembo barenga ibihumbi 200.
Umuyobozi wungirije wa Carousel Ltd, Nshuti Thierry, agaruka kuri gahunda ya Inzozi Lotto kuri siporo y’u Rwanda mu gihe izamara ihakorera, yavuze ko muri icyo gihe bazayifasha kugera ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Ibi no mu bindi bihugu birahaba cyane. Niba mubyibuka neza imikino y’amahirwe ni imwe mu mpamvu zatumye mu 2020, abakinnyi baturutse mu Bwongereza bitwara` neza muri Tokyo.”
Yakomeje agira ati “Ubu natwe turi gutangira urwo rugendo rwo kuzahura siporo binyuze mu mikino y’amahirwe. Mu myaka 10 twasinyanye na Minisiteri y’u Rwanda, tuzaba twarateye intambwe igaragara mu gushyigikira imikino ndetse yaranazamutse ikagera ku rwego rwo hejuru.”
Minisiteri ya Siporo yagaragaje ikibazo cy’abaterankunga bake nk’impamvu ikomeye ituma itagera ku ntego zayo. Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko iyi mpamvu ituma habura amikoro yo gushyira muri siporo ngo izamuke.
Ati “Kubaka siporo yacu birasaba guhera hasi cyane tukayizamura. Abaterankunga ni yo nzira ishoboka kugira ngo ibyo byose tubigereho. Ku bwacu Inzozi Lotto yaziye igihe. Imikoranire yacu irimo inyungu ku mpande zombi haba twe ndetse na Carousel LTD.”
Mu mikino y’amahirwe ya Inzozi Lotto harimo uwitwa Igitego Lotto usanga indi nka Quick Lotto, Jackpot Lotto na QUICK 10. Iyi mikino yose utega ayikina atanze guhera ku mafaranga 100 Frw kugeza kuri 500 Frw.


– Uko ukina imikino ya Inzozi Lotto ni ko ubona amafaranga menshi
Tombola ya Inzozi Lotto ifite imikino itandukanye ifasha Abanyarwanda gutsindira ibihembo bitandukanye harimo uwitwa Igitego Lotto.
Gukina uyu mukino bisaba kujya ku rubuga rwa Inzozi Lotto (website) ari rwo www.inzozilotto.rw ukareba mu mikino ugahitamo Igitego Lotto, hanyuma ugahitamo imibare ibiri gusa indi ine ukayihitirwamo na Inzozi Lotto, kuko kugira ngo umuntu atombore ari ukuba yahisemo imibare itandatu. Umuntu ashohora guhitamo imibare ibiri ibanza muri iyo itandatu, ibiri yo hagati cyangwa ibiri iheruka, akaba ari yo akandaho.
Icyo umuntu asabwa ni ukuba afite nibura amafaranga 200 kuri konti ya Mobile Money cyangwa iya Inzozi Lotto, yaba adafite mudasobwa cyangwa telefone igezweho agakoresha isanzwe, aho akanda *240# agahitamo umukino wa Igitego Lotto agakurikiza amabwiriza.
Umuntu utombora muri uyu mukino wa Igitego Lotto ahabwa 47% by’amafaranga yabonetse muri uwo mukino uwo munsi.
Undi mukino witwa Quick Lotto, umuntu asabwa guhitamo umubare umwe mu mibare 35 (0 kugeza kuri 34) ugahitamo amafaranga ukina.
Buri minota 10, gahunda ya mudasobwa ihitamo umubare iyo uhuje n’uwo mubare, utsindira inshuro 15 zikubye ayo washoye, hatarimo imisoro ku mafaranga washoye.
Urugero, niba mu mibare amafaranga washoye angana na 100 ubwo uzatsindira amafaranga 1500.
Hari na Inzozi Jackpot Lotto, kugira ngo ukine uyu mukino umukinnyi ahitamo imibare igera kuri itandatu mu mibare 49 uhereye kuri 1 kugeza kuri 49, ukayihuriza hamwe.
Gutsinda Inzozi Jackpot Lotto, wahitagamo imibare itandatu (guhera kuri 1 kugeza kuri 49) kugira ngo ubone itike yo gutombora.
Ariko ubu, abakina bahitamo imibare itanu hagati ya 1 na 35 warangiza ugatsindirira Jackpot.
Muri uyu mukino, itike imwe igura 500 Frw kandi abakinnyi bashobora kwihitiramo imibare cyangwa bagahitirwamwo na gahunda ya mudasobwa. Uwatsinze yohererezwa ubutumwa bugufi iyo afite imibare yo gutsindiraho.
Hari n’umukino witwa “Quick 10” aho buri minota itanu abakina bashobora gutsindira amafaranga.
Quick 10 ni umukino w’ubufindo aho umuntu asabwa guhitamo umubare umwe mu mibare icumi kandi ugakinwa buri minota itanu.
Gukina Quick 10 uhitamo umubare umwe hagati ya 0 na 9. Ushobora kwihitiramo cyangwa ugahitirwamo na Quick pick.
Bisaba hagati y’amafaranga 300 kugeza ku 10,000 Frw ku mukino. Abatsinda bahabwa inshuro esheshatu z’ayo bakiniye hatarimo imisoro ku mafaranga bashoye.








Ibitekerezo 0