Itangazo rihagarika itangwa ry’impushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022.
Iryo tangazo rikomeza rivuga riti “Iki cyemezo kireba sosiyete zose zari zitegereje uruhushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe nyuma y’aho zatangiye ubusabe bwazo kuri Minicom, abateganyaga gusaba uru ruhushya hamwe n’abantu bose muri rusange.’’
Aya mabwiriza mashya azubahirizwa kugeza andi mashya atangajwe.
Itangazo
Guhagarika by’agateganyo gutanga uruhushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe pic.twitter.com/OkRxhIQBGa
— Min of Trade |Rwanda (@RwandaTrade) October 11, 2022
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, muri Kanama 2022 yabwiye IGIHE ko Leta ikwiye gushyiraho amategeko n’amabwiriza bigenga imikino y’amahirwe kuko kuyihagarika byo bidashoboka.
Yagize ati “Aha rero icyo twakora mu gihugu cyacu mpamya ko tugomba gukora cyane ni ukumvisha abantu ko umukino w’amahirwe, ni icyo umutima wawe wahisemo. Icyo twe nka Leta tugomba gukora ni ugushyiramo amategeko abigenga.”
Yakomeje agira ati “Ariko ntabwo ari ibintu uhubukira ngo n’umushahara wawe, utarishyurira abana ishuri ngo wumve ko ugomba kuwujyana hariya […] kuko burya ni ibintu biba bibaze, uwakoze uwo mukino hari ibyo aba ashaka.”
Imikino y’amahirwe iri mu Rwanda nk’uko biteganywa n’itegeko ryo mu 2011 iri mu bwoko butanu ari bwo; tombola (Lottery), Casino, imikino ikorerwa ku mashini, imikino yo gutega n’imikino yo kuri internet.
Kuva 2012 kugeza uyu munsi leta imaze guha uburenganzira bwo gukora ibigo 25. Harimo Tombola imwe ya Minisiteri ya Siporo, Casino zari eshatu ariko hakora ebyiri, mu mikino yo gutega hari ibigo icyenda, imikino ikorerwa ku mashini hari ibigo icyenda naho imikino yo kuri internet hari ikigo kimwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!