Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga nibwo hamenyakanye amakuru y’urupfu rwa Niyibigira Patrick witabye imana azize impanuka ya moto yagonzwe n’imodoka mu Murenge wa Kanombe. We n’umumotari wari umutwaye bahise bitaba Imana.
Ibinyujije kuri Twitter, Minisiteri ya Siporo, yatangaje ko yifatanyije mu kababaro n’umuryango wa Niyibigira, umuryango mugari w’abakunzi b’imikino ndetse by’umwihariko n’uwa Gasogi United.
MINISPORTS yifatanyije mu kababaro n’umuryango wa NIBIGIRA Patrick, Umuryango mugari w'Aba sportifs, ndetse by'umwihariko n’uwa GASOGI UNITED.
NIBIGIRA Patrick yari umutoza w'imikino ngororamubiri, umusifuzi mu mupira w'amaguru, akaba yari Team Manager w'ikipe ya GASOGI United.— Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) July 30, 2020
Yitabye Imana kuri uyu wa gatatu 29/7/2020.
MINISPORTS irazirikana uruhare rwe mu guteza imbere siporo mu Rwanda kandi yihanganishije umuryango we. @AuroreMimosa @FERWAFA @gasogiunited pic.twitter.com/a0YZ0UVEkJ
— Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) July 30, 2020
Niyibigira yakoraga muri Gasogi United nk’umuyobozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe kuva mu mwaka w’imikino wa 2017/18.
Niyibigira yabaye umusifuzi mu mupira w’Amaguru mu Rwanda, anasifura imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.
Yari asanzwe kandi ari mu bakomiseri babara ibihe byakoreshejwe n’abasiganwa mu marushanwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF).
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riri mu bifatanyije na Gasogi United n’umuryango wa Niyibigira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!