Ibi Minisiteri ya Siporo yabitangarije mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Kamena 2023, cyahuje abayobozi bayo, ab’amashyirahamwe ndetse n’abanyamakuru b’imikino, kuri Ubumwe Grand Hotel.
Abanyamakuru babajije ikibazo kirebana no kugira akaboko mu miyoborere y'amashyirahamwe, Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, avuga ko bishingira ku gukurikirana amafaranga atangwamo.
Ati “Icyo navuga 100% dufasha amakipe y’Igihugu nubwo hari izibona ubufasha buvuye ku mashyirahamwe yabo ku rwego rw’Isi. Kugeza uyu munsi imyambaro n’imyiteguro, ibisabwa byose turabitanga.”
Aha niho Minisitiri, Munyangaju yahereye avuga ko ibyo kwivanga mu miyoborere y’amashyirahamwe atari byo, ahubwo haba habayeho gukurikirana ibitagenda neza nk’ahantu ishyira amafaranga.
Ati “Ntabwo wavuga ko Minisiteri yivanga mu mikorere y’amashyirahamwe. Nonese wakwizvanga muri bimwe gute, ibindi ntiwivange? Niba turi abafatanyabikorwa babo, niba buri mwaka twicara tukagira ibyo tubateganyiriza, ubijyanye mu buryo butari bwo wavuga ko twivanze.”
“Ibyo dukora ni ubufatanye kuruta kwivanga. Sindabona aho FIFA ivuga ko Minisiteri yivanze kuko yatanze amafaranga muri FERWAFA yo kwita ku ikipe y’igihugu. Hari ibihugu Minisiteri zidatanga amafaranga na make mu ikipe, aho niho byakwitwa kwivanga.”
Munyangaju yavuze ko ari ugusuzuma ibyakozwe kuko na yo ibazwa ibikorwa byayo mu gihe runaka ndetse n’amashyirahamwe yamaze kumenya ko buri gihe bikorwa.
Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri, Munyanziza Gervais, niwe wibanze ku kibazo cy’imyenda ariko avuga ko nta na rimwe idatangwa ahubwo mu bashinzwe kuyigura ari ho hari ikibazo.
Ati “Buri gihe amakipe agiye mu mikino iyo ari yo yose dutanga imyenda ku bakinnyi. Ikibazo kibamo ni uko abayishaka bahitamo isa n’isanzwe ntibite ku mpinduka. Ntabwo tubategeka iyo bagura.”
“Hari n’abakinnyi bangiza ibikoresho baba bahawe nk’amasogisi bakayaca, wenda icyo mwavuga ni ubwoko butari bwiza akaba ari yo mpamvu bayanga, gusa ushinzwe ikipe n’ushinzwe ibikoresho bagomba kubyitaho.”
By’umwihariko mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA hakunze kugaragara ayo makosa, amafaranga yo kugura ibikoresho agatangwa ariko ntibigurwe.









Ibitekerezo 0