Minisitiri Mukazayire ari mu rugendo rw’akazi muri Sénégal, aho ku wa Gatatu, tariki ya 18 Werurwe 2026, yashyikirije Perezida Bassirou Diomaye Faye ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Werurwe, yahuye na komite ishinzwe gutegura amarushanwa ya Olempike azabera i Dakar, ikaba inshuro ya mbere azaba abereye muri Afurika.

Nk’uko bikubiye mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’aya marushanwa, Nelly Mukazayire, yagiriye inama ashingiye ku buryo u Rwanda rwakiriye imikino ya Shampiyona y’Isi y’Amagare yabaye muri Nzeri 2025.

Abari gutegura aya marushanwa kandi, batangaje ko banagiranye ibiganiro byo kugirana imikoranire muri siporo hagati y’u Rwanda na Sénégal.

Iyi Mikino izabera i Dakar kuva ku wa 31 Ukwakira kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2026, ni cyo gikorwa cya mbere Olempike kizaba kibereye ku Mugabane wa Afurika.

Mu bindi byajyanye Minisitiri Mukazayire muri icyo gihugu harimo ibiganiro na Perezida Bassirou Diomaye Faye byibanze ku nyungu z’ingenzi ibihugu byombi bisangiye mu Muryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), cyane cyane mu nzego zo guteza imbere urubyiruko no kwimakaza iterambere ry’ubukungu.

Ibyo byose byaganiriwe mu mujyo wo gushyigikira kandidatire y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.

Minisitiri Mukazayire yageze muri Sénégal avuye muri Mauritania mu ruzinduko yagiriyeyo ku wa 16 Werurwe 2026.

Sénégal izakira mikino Olempike y'Urubyiruko izabera muri Afurika bwa mbere
Sénégal izakira mikino Olempike y'Urubyiruko izabera muri Afurika bwa mbere
Minisitiri Mukazayire yagiriye uruzinduko muri Sénégal
Minisitiri Mukazayire yagiriye uruzinduko muri Sénégal
Minisitiri Mukazayire yanagize ibiganiro byo kugirana imikoranire muri siporo hagati y’u Rwanda na Sénégal
Minisitiri Mukazayire yanagize ibiganiro byo kugirana imikoranire muri siporo hagati y’u Rwanda na Sénégal
Minisitiri Mukazayire yeretse Sénégal uko u Rwanda rwateguye Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025
Minisitiri Mukazayire yeretse Sénégal uko u Rwanda rwateguye Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025