Uyu mukino wa gicuti wabereye ku kibuga cya Lycée de Kigali. Ni umwe mu yateguwe mu bikorwa bishamikiye ku Irushanwa Nyafurika rihuza amakipe akomeye, Basketball Africa League, BAL, riri kubera i Kigali ku nshuro ya gatatu.
Mu bakurikiye uyu mukino harimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Victor Williams uyobora NBA Africa; Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, Mugwiza Désiré n’Umuyobozi ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe.
Minisitiri Munyangaju yawugaragayeho nyuma y’uko mu gitondo cy’uyu munsi, ku mbuga nkoranyambaga hazindukiye inkuru zivuga ko yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho yakira indonke ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ari ibinyoma.
Izi nkuru zatangiye kuvugwa ku mugoroba wo ku wa Mbere aho kuri Twitter hacicikanye amakuru avuga ko hari minisitiri w’umugore wafatiwe i Remera muri hotel ari kwakira ruswa.
Nyuma yo kuvugira mu matamatama byageze aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga berura bavuga ko uwafashwe ari Minisitiri Munyangaju.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko ayo makuru nta shingiro afite. Ati "Nta muyobozi wafatiwe muri Hotel, ni ibihuha."
Umukino wahuje NBA Academy na Espoir BBC warangiye aba banyempano b’intoranywa muri Afurika batsinze iyi kipe y’i Nyamirambo amanota 84 kuri 64.
Mu bakinnyi bari gukinira NBA Academy harimo na Ulrich Chomche, Umunya-Cameroun w’imyaka 17 wakiniye REG BBC mu mikino ya nyuma ya BAL 2023, yasezerewe na Al Ahly muri ¼ iyitsinze amanota 94-77 ku wa 20 Gicurasi 2023.
BAL 2023 izakomeza ku wa Gatatu, tariki ya 24 Gicurasi 2023, hakinwa imikino ya ½ aho Petro de Luanda yo muri Angola izacakirana na AS Douanes yo muri Sénégal mu gihe Al Ahly yo mu Misiri izisobanura na Stade Malien yo muri Mali.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!