Kuwa Kane w’iki cyumweru nibwo Perezida Kagame yavuguruye Guverinoma, aho Uwacu Julienne, yasimbuwe na Nyirasafari muri Minisiteri y’umuco na siporo.
Ubwo yasozaga irushanwa mpuzamahanga rya Tennis ‘Cogebanque Tennis Open 2018’, Nyirasafari yabwiye itangazamakuru ko kubaka politiki y’imikino ahereye mu bana no gukemura ibibazo bisanzwemo ari bimwe mu byo azibandaho.
Ati “Ingamba ni ukwegera abasanzwe mu mikino nkumva ibitekerezo byabo tugafatanya gukemura ibibazo kuko rwose biranahari, tugafatanya gushaka ibisubizo byabyo kandi nzubakira ku byo nsanze kuko hari ibihari byubatswe.”
Yakomeje avuga ko azibanda ku iterambere ry’imikino mu bana nk’uko byari no mu nshingano yari asanganywe muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.
Ati “Nzashyira imbaraga mu gukangurira ababyeyi kureka abana babo bakajya gukina no kurushanwa kuko usibye gutanga ibyishimo ku gihugu muri rusange, binatuma abana bakura neza.”
Nyirasafari ugiye kuyobora Minisiteri y’umuco na siporo, yinjiye muri Guverinoma avuye mu bagize inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite mu 2016.
Yari asanzwe ayobora Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, ubu akaba agiye gukomereza muri Minisiteri y’umuco na siporo.



















TANGA IGITEKEREZO