Ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze Uganda yari yakiriye iri rushanwa rya IHF Challenge Trophy, amanota 38 kuri 32, maze yegukana igikombe ndetse inabona itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Gabon muri Werurwe 2017.
Nyuma yo gutahukana ishema, aba basore bashyikirije Minisitiri Uwacu icyo gikombe bagaragaza ko icyo bari basabwe mbere yo kwitabira iri rushanwa bakigezeho.
Minisiti Uwacu yashimiye aba basore ku kazi gakomeye bakoze ndetse abizeza ko bazahora babatera ingabo mu bitugu igihe cyose bizaba bikenewe.
Yasabye kandi ko amakipe ashoboye ari yo akwiye kujya ahagararira igihugu mu marushanwa, kugira ngo ajye abasha guhagararira igihugu neza ari nako azana imidari iherejeje igikombe.
Uretse aba basore, Minisitiri Uwacu kandi yanakiriye ndetse anashimira abakinnyi bari bagize amakipe yahagarariye u Rwanda mu irushanwa Tour du Rwanda 2016, biyongeraho Ndayisenga Valens wakiniraga Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo, ari nawe wayegukanye, Nsengimana Jean Bosco wakiniraga Bike Aid yo mu Budage, bose abashimira ishema bahesheje igihugu muri iryo rushanwa.



















Ibitekerezo 0