Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 28 Kamena 2018 mu gutangiza inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yabereye mu Rwanda, yiga ku iterambere rya siporo no kuyibyaza umusaruro.

Iyi nama yahuje intumwa za Komite Olempike mu bihugu 11 bigize Akarere ka Gatanu (Zone 5) zibumbiye muri ANOCA (Association of National Olympic Committees of Africa), abikorera, ibigo by’itangazamakuru mu rwego rwo kurebera hamwe uko siporo yatezwa imbere ikava ku gutega amaboko kuri leta ikaba igicuruzwa kibyara amafaranga.

Minisitiri Uwacu Julienne yasabye abitabiriye iyi nama guhindura imyumvire, bagategura gahunda zabo neza ku buryo n’umushoboramari yishimira gukorana na bo.

Yagize ati “Iyo urebye uko siporo yacu muri Afurika imeze, ubona ko ishingira ku bushobozi bw’ibihugu gusa aho kugira ngo abikorera bayibone nk’ahantu heza ho gushora imari. Impinduka twifuza ni uko habaho ubufatanye hagati y’inzego za leta, abashinzwe siporo, itangazamakuru nk’umuyoboro udufasha kumenyekanisha ibyo dukora ndetse n’abikorera bagomba gushora imari muri siporo.”

Yagaragaje ko kunga ubumwe hagati y’ibihugu bigaragaza icyerekezo cyiza kizafasha ibikiri inyuma maze akarere kose kagatera imbere muri siporo.

Yongeyeho ati “Ikindi, ni uko kugira ngo n’abo bikorera baze muri siporo hari iby’ibanze bikeneye kubanza gukorwa. Nasaba ko twatahiriza umugozi umwe nk’ibihugu bihuriye mu karere, abateye imbere bagafasha abandi bakiri inyuma biciye mu marushanwa yihariye aduhuza bigakomereza mu yo ku rwego mpuzamahanga, Akarere kakazajya kabona imidali.”

Yabwiye abikorera ko muri siporo harimo amahirwe akomeye kuri rwiyemezamirimo washiruka ubute aho yabahaye urugero rw’uko uwashora amafaranga mu kwigisha abana bato umupira mu myaka mike yabagurisha mu makipe akomeye akabungukamo kuko kuri iki gihe mu bintu bihenze ku Isi n’abakora siporo barimo.

Iyi nama yitabiriwe n’abagera kuri 40 baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Misiri, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo, Somalia n’u Burundi, abahagarariye urwego rw’abikorera n’abayobozi b’ibigo by’ibitangazamakuru bitandukanye.

Uyu mushinga wo guhuza umugambi mu guteza imbere siporo mu Karere byitezwe ko uzateza imbere imikino mu myaka itatu iri imbere, aho biteganyijwe ko hazajya hategurwa imikino ihuza ibihugu bikagize mbere yo kwitabira iya Olempike n’andi marushanwa akomeye.

Minisitiri wa Siporo n’Umuco mu Rwanda, Uwacu Julienne na Perezida wa Komite Olempike, Munyabagisha Valens mu bitabiriye iyi nama ku ruhande rw'u Rwanda
Minisitiri wa Siporo n’Umuco mu Rwanda, Uwacu Julienne na Perezida wa Komite Olempike, Munyabagisha Valens mu bitabiriye iyi nama ku ruhande rw'u Rwanda
Minisitiri Uwacu Julienne aganira n'abaje bahagarariye Komite Olempike zo mu bihugu bigize Zone 5
Minisitiri Uwacu Julienne aganira n'abaje bahagarariye Komite Olempike zo mu bihugu bigize Zone 5
Iyi nama y'iminsi ibiri izareba imbogamizi zituma siporo itabyara amafaranga muri Zone 5 ifate n'ingamba z'ibigomba gukorwa
Iyi nama y'iminsi ibiri izareba imbogamizi zituma siporo itabyara amafaranga muri Zone 5 ifate n'ingamba z'ibigomba gukorwa
Minisitiri Uwacu Julienne yasabye ibihugu byo mu Karere gukuraho imipaka muri siporo
Minisitiri Uwacu Julienne yasabye ibihugu byo mu Karere gukuraho imipaka muri siporo
Iyi nama yahuje abarimo intumwa za Komite Olempike mu bihugu 11 bigize Akarere ka Gatanu (Zone 5)
Iyi nama yahuje abarimo intumwa za Komite Olempike mu bihugu 11 bigize Akarere ka Gatanu (Zone 5)