Yabivuze mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Huye gukora Siporo rusange aho yazanye na bagenzi be barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka; Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne n’abandi bayobozi batandukanye.
Ubusanzwe siporo rusange yatangiriye mu Mujyi wa Kigali ikomereza no mu turere tw’Intara zitandukanye, aho ikorwa inshuro imwe mu kwezi.
Mu karere ka Huye hakozwe siporo ku ntera y’ibirometero bigera kuri bitanu, aho abayobozi n’abaturage biganjemo urubyiruko bahereye kuri Sitade Huye bazenguruka umujyi wa Huye banyura ku Itaba bagera mu Rwabuye bagaruka kuri Sitade Huye ahatangiwe ubutumwa butandukanye bugamije kwimakaza ubuzima buzira umuze.
Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yashimiye urubyiruko rwo mu Karere ka Huye rwitabiriye siporo ku bwinshi avuga ko iyo gahunda ikwiye guhoraho ikajya ikorerwa no mu mirenge.
Yavuze ko gukora siporo bifasha umubiri gukora neza no kwirinda indwara zitandura ndetse no kugira ubudahangarwa.
Ati “Siporo ituma umuntu agira ubuzima bwiza nta ndwara zimuhangara, niyo mpamvu twifuza ko iyi gahunda ikomeza no mu mirenge ariko n’inkomezamihigo mugakomeza kubigiramo uruhare nk’uko mwabikoze hano”.
Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima ahubwo bakita ku kwiga no gutegura ejo hazaza heza kuri bo n’igihugu cyabo.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yagarutse ku byiza byo gukora imyitozo ngororangingo, avuga kandi ko kugira isuku bikwiye kwitabwaho kuko nta wagira ubuzima buzira umuze afite umwanda.
Yagize ati “Buriya hari ibintu bitabangikana, ntabwo ushobora kubangikanya siporo n’umwanda, ibyo ntibishobora guturana kirazira, kuko iyo umutu akora siporo ibidafite umumaro bisohoka mu mubiri, mugomba kugira ahantu heza nk’aho twaciye hari ibidukikije bitanga umwuka mwiza.”
Mu bundi butumwa bwahatangiwe harimo kwirinda inda zitateganyijwe mu bangavu, kwirinda gucikiriza amashuri, kwirinda amakimbirane yo mu ngo no kurwanya ibiyobyabwenge.
Nyuma ya siporo rusange habaye n’igikorwa cyo gupima ku bushake indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso na diyabete.
















Ibitekerezo 0