RFI yatangaje ko ku wa Kabiri, tariki ya 23 Ukuboza 2025, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe yayisuye akaganira n’Umuyobozi Mukuru wayo Dr. Charles Karangwa.
Yongeyeho ko ari “mu rwego rwo kureba uburyo bw’imikoranire na Minisiteri ya Siporo, burimo ishyirwaho rya laboratwari ipima ibiterambaraga bitemewe iri ku rwego mpuzamahanga muri siporo.”
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byasinye amasezerano ya UNESCO ajyanye no kurwanya ibyongerambaraga muri siporo ariko kugeza ubu aya masezerano akaba adashyirwa mu bikorwa uko bikwiriye.
Mu rwego rwo gushyira iyi gahunda mu ngiro, binyuze muri Komite Olempike y’u Rwanda, Komisiyo yayo y’Ubuvuzi no Kurwanya Ibyongerambaraga bitemewe yakoze ubushakatsi bwiswe "Ubumenyi, imyifatire n’imyizerere y’abafasha abakinnyi ku gukoresha ibiterambaraga bitemewe mu mikino" bwakozwe hagati ya Mutarama na Ukuboza 2023.
Ku wa 29 Mutarama 2024 ni bwo hamuritswe ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwakozwe hifashishijwe abantu 415 basanzwe baba hafi y’abakinnyi barimo abatoza bakuru n’abungirije, abaganga, abayobozi muri za federasiyo, abashinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, abashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’amakipe n’abayobozi bayo, mu bice byose by’igihugu.
Mu bibanzweho harimo abo mu mupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Para-Athletics, Goalball na Sitting Volleyball aho 83% bari abagabo naho 17% ari abagore.
Muri aba babajijwe, abenshi bagaragaje ko amakuru menshi ajyanye n’ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bayakura mu itangazamakuru. Ni mu gihe abangana na 97,1% bavuze ko basanzwe bumva iby’aya makuru naho 15,9% akaba ari bo bizeye cyane ubumenyi babifiteho.
‘Doping’ [ikoreshwa ry’ibyongerambaraga bitemewe] ni ikintu kigari kuko gikubiyemo ibintu 11 birimo gukoresha cyangwa kugerageza gukoresha ibyongerambaraga bitemewe, kwanga gupimwa mu gihe wabisabwe, kwifatanya cyangwa gushyigikira ikoresha ry’ibiterambaraga bitemewe no kubangamira igikorwa kijyanye no gupima.
Byasaba iki ngo RFI yemererwe gupima “doping” muri siporo?
Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubuvuzi no Kurwanya Ibyongerambaraga bitemewe muri Komite Olempike y’u Rwanda, Dr Nuhu Assouman, yavuze ko kuri ubu ibipimo bafata byoherezwa muri laboratwari zo hanze, muri Afurika y’Epfo cyangwa muri Espagne, kandi na byo bikaba bisaba ikiguzi kiri hejuru.
Ati "Twe, ubu iyo tugiye gupima twandikira ’Regional Anti-Doping Organization’ ihagarariwe n’umuntu uri muri Kenya. Atwoherereza ibikoresho, hano hari abantu babihuguriwe, noneho tugapima, ibipimo tukabyohereza muri laboratwari.”
“Mbere yari iyo laboratwari yo muri Afurika y’Epfo ikoreshwa cyane, ubu ibyinshi bisigaye bijya muri Espagne. Igipimo kimwe gitwara Amadolari 600 (asaga ibihumbi 870 Frw) kugira ngo gikorwe. Ni imbogamizi zihari mu bijyanye no gupima."
Mu bitekerezo byatanzwe muri Mutarama 2024, hagaragajwe ko kimwe mu by’ibanze byakorwa kugira ngo ibi bikemuke harimo gushinga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurwanya Ikoreshwa ry’Ibyongerambaraga bitemewe (National Anti-Doping Organization -NADO).
Iki kigo kiba cyigenga, kigakurikirana ibijyanye no kurwanya ikoreshwa ry’ibi byongerambaraga ku buryo kiba gifite ingengo y’imari yacyo n’abakozi babikurikirana kuko hazamo ubujyanama, kwigisha, ibijyanye n’amategeko n’ibindi.
Mu bihugu bitagira iki kigo kiba gishinzwe gushyiraho amategeko azagenderwaho, usanga inshingano zijya muri Komite Olempike yacyo. Mu Rwanda, amategeko akurikizwa ni mpuzamahanga.
Mu bindi bitekerezo byatanzwe harimo ko RFI yafashwa kubona uburenganzira bw’Ikigo cy’Isi gishinzwe Kurwanya Ibyongerambaraga bitemewe (WADA) aho kimwe mu by’ingenzi bisabwa kugira ngo bigerweho ari uko mu Rwanda haba hari NADO.
Ibi byafasha mu kwinjiriza igihugu binyuze mu kutongera kohereza ibipimo bijyanwa muri Espagne cyangwa muri Afurika y’Epfo ndetse n’ibindi bihugu bishobora kuyoboka RFI.
Icyo gihe, inzego zitandukanye zitabiriye imurikwa ry’ibyavuye muri ubu bushakashatsi, zarimo na Minisiteri ya Siporo, ziyemeje gufatanya kugira ngo mu Rwanda habe hajyaho NADO ndetse no gukomeza kurwanya ibyongerambaraga bitemewe muri siporo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!