Yavuze ko kuri ubu hari gukorwa inyigo nshya igamije kugaragaza uko ubutaka bw’i Gahanga buzabyazwa umusaruro mu kureshya abashoramari hagamijwe kubaka ibikorwaremezo bya Siporo bihateganyirijwe.
Yabigarutseho kuri uyu wa 19 Gashyantare 2026, mu biganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco na Siporo.
Mu 2012 nibwo hatangiye kuvugwa umushinga wo kubaka Stade ya Gahanga yari gukinirwaho irushanwa rya CHAN ryabereye mu Rwanda mu 2016 ndetse akaba ariyo yari gushingirwaho u Rwanda rutegura gusaba kwakira Igikombe cya Afurika cya 2025.
Ni stade byatangiye bivugwa ko izaba iri ku rwego ruhambaye yakira abantu ibihumbi 60 mu gihe yaba yuzuye neza nubwo nyuma y’aho hamaze gukorwa igishushyanyo mbonera cya mbere, hemejwe ko yajya yakira ibihumbi 40.
Nubwo byari biteganyijwe ko imirimo yo kuyubaka yagombaga gutangira mu 2016, kugeza n’ubu nta kiremeza ko izubakwa cyangwa yaba yaravuyeho burundu.
Abadepite babajije Minisitiri wa Siporo, Mukazayire niba koko hakiri gahunda yo kubaka iyo Stade no kugaragaza aho uwo mushinga ugeze.
Minisitiri Mukazayire yavuze ko umushinga ugikomeje ariko ko MINISPORTS iri gukorana na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu gukora inyigo igaragaza uko ubutaka bw’i Gahanga buzakoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo bya Siporo bitandukanye.
Ati “Twaricaye turareba, dusanga kubyuka mu gitondo ukavuga ngo aha tugiye kuhubaka stade, hariya tuzahategereza cricket, hano tuzategereza umuntu uza atubwire ikigomba kuhajya atari byo. Turavuga ngo ahubwo dukeneye kugira inyigo, isobanutse kandi izafata amezi atandatu nicyo gihe baduhaye.”
Yongeyeho ko “Iyo nyigo igomba kuba ivuga iti ubundi hariya hantu tuhateganyiriza iki? Ni iki kihakwiriye muri iki gihe unakurikije n’icyerekezo igihugu gifite n’ibindi dushaka gukora.”
Yakomeje asobanura ko nyuma yo kubona inyigo izafasha mu mikoreshereze y’ubwo butaka, bizafasha mu gushaka abashoramari bashobora kuhabyaza umusaruro uko bikwiye.
Ati “Nyuma yo kugira iyo nyigo noneho ubasha kuhacuruza, kubera ko ntabwo dutekereza ko ibikorwa bya siporo byakomeza kuba ibikorwa Leta ishyiramo amafaranga gusa, tugomba kubikora ku buryo abashoramari babonamo inyungu bagashoramo amafaranga.”
Minisitiri Mukazayire yongeye gushimangira ko nubwo hari gahunda yo kuvugurura Kigali Pele Stadium igashyirwa ku rwego rwa stade yemewe na FIFA, n’umushinga wo kubaka Stade ya Gahanga ukomeje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!