00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mohamed Salah yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Afurika

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 9 January 2019 saa 08:03
Yasuwe :

Umunya-Misiri, Mohamed Salah, ukinira ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’Umunyafurika mwiza w’umwaka wa 2018, gitangwa na CAF ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Umuhango wo guhemba abitwaye neza mu byiciro bitandukanye wabereye i Dakar muri Sénégal witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF na Perezida wa Liberia, George Ousman Weah nawe wabaye icyamamare mu mupira w’amaguru.

Mohamed Salah w’imyaka 26 yegukanye iki gihembo ahigitse mugenzi we bakinana muri Liverpool yo mu Bwongereza Sadio Mane ukomoka muri Sénégal na rutahizamu wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang ukomoka muri Gabon.

Ibitego 44 yatsinze mu mikino 52 birimo 32 yatsinze mu mikino ya shampiyona y’u Bwongereza yakiniye ikipe ya Liverpool akanayifasha kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Champions League nibyo byahesheje uyu rutahizamu iki gihembo.

Iki gihembo cya CAF gitangwa hagendewe ku majwi y’abatoza b’amakipe y’ibihugu n’aba-Directeur technique b’ibihugu 56 bigize iyi mpuzamashyirahamwe.

Muri uyu muhango kandi uwafashije Maroc kubona itike y’igikombe cy’isi, Umufaransa Hervé Renard yahembwe nk’umutoza wahize abandi kuri uyu mugabane mu 2018, naho umunya-Afurika y’epfo, Chrestinah Thembi Kgatlana, ahembwa nk’umukinnyi w’umwaka mu bagore.

Achraf Hakimi ukomoka muri Maroc niwe wahembwe nk’umukinnyi w’umwaka ukiri muto kuko yagaragaye muri imwe mu mikino ya Real Madrid yatwaye Champions League ariko ubu yatijwe muri Borussia Dortmund yo mu Budage.

Umukinnyi wo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba wahembwe ni umunyezamu wa Mamelodi Sundowns na Uganda Cranes, Dennis Onyango wahembwe nk’umunyezamu wahize abandi muri Afurika.

Abakinnyi 11 bitwaye neza muri Afurika
Iki gihembo Salah yagishyikirijwe na Perezida George Weah afatanyije n'Umuyobozi wa CAF, Ahmad Ahmad
Ni inshuro ya kabiri yikurikiranya uyu mukinnyi yegukanye iki gihembo
Umunya-Uganda Denis Masinde Onyango, Sadio Mané na Mo Salah begukanye ibihembo byo kuza mu ikipe ya 11 bitwaye neza, aha bari kumwe na Geremi Njitap wikiniye Cameroun

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages