Uyu mugore yabigarutseho mu kiganiro cyitwa ‘A List’ akorana n’ibindi byamamare muri sinema ya Tanzania birimo Kajala Masanja, Aunt Ezekiel na Jacqueline Wolper.
Irene Uwoya yabajijwe ku mubano we no gutandukana n’abagabo batandukanye, abanza guhishura ko mu byabaye byose atigeze asezerana inshuro ebyiri nubwo yabanye n’abagabo batandukanye.
Yemeje ko mu buzima bwe yasezeranye rimwe na Ndikumana Hamad Katauti, ibindi byose byari ukwinezeza gusa.
Yashimangiye ko kuva yabaho atigeze abona umuntu umukunda nk’uko Ndikumana yamukundaga, ariko yagize ubwana bukabije atuma bombi bemeranya gutandukana.
Ati “Mu buzima bwanjye bwose bwo gukundana, ni we muntu wankunze kurusha abandi. Ni uwa mbere kuko yarankundaga cyane, cyane, cyane. Yanshyiraga imbere y’ibintu byose. Ariko ni njye watumye dutandukana, ni amakosa yanjye.”
“Yari umugabo uhamye kandi unkunda cyane kugera ku kigero cyo guteza ibibazo mu ikipe ye kubera njye, ariko gutuza birananira. Ntekereza ko nari umwana kuko nari mu myaka 20 kuko nabyaye Krish mfite 22. Icyo gihe nashakaga ibintu byinshi.”
Irene Uwoya kugeza ubu uri mu bagore bakomeye muri Tanzania mu bigendanye n’ishoramari mu by’ubwiza, ahamya ko yicuza ku ruhare runini yagize mu gutandukana kwe n’uwamukundaga.
Ati “Nakwifuje ko icyo gihe kigaruka ubu, ariko amahirwe aza rimwe mu buzima ntabwo agaruka. Twatandukanye kubera izo mpamvu ariko yarakomeje arankunda. Kumubura byankoze ku mutima cyane. Nongeye kumubona natanga byose nkafata umwanya nkamusaba imbabazi.”
Ndikumana witabye Imana mu 2017, yasize bafitanye umwana umwe ari we Ndikumana Krish.
Hamad Katauti yakanyujijeho mu Rwanda nk’umukinnyi w’Umupira w’Amaguru ndetse n’umutoza wungurije muri Rayon Sports, akinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitabiriye Igikombe cya Afurika cya 2004, ari na yo nshuro imwe rukumbi rwacyitabiriye.
Andi makipe yakiniye arimo KAA Gent yo mu Bubiligi, AC Omonia na AEL Limassol zo muri Chypre.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!