Urugendo rw’uyu myugariro wa Arsenal rwabaye urw’amateka kuri we ndetse no ku Rwanda muri rusange.
Uyu mukinnyi yakiriwe na Perezida Paul Kagame asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ingagi mu Birunga ndetse na Singita Kwitonda Lodge mu Karere ka Musanze.
Yakurikiranye kandi umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda wahuje APR FC na Etincelles FC ku wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Muri iyi nkuru, twabakusanyirije amafoto arenga ijana yaranze urugendo rw’uyu mukinnyi w’icyamamare ukina mu bwugarizi bwa Arsenal.
David Luiz ni umukinnyi wa Arsenal nyuma yo kuyigeramo muri Kanama uyu mwaka aguzwe miliyoni 8 z’ama-euro avuye muri Chelsea ku munsi wa nyuma w’isoko ryo kugura abakinnyi mu Bwongereza.
Yaje mu Rwanda nka kimwe mu bikorwa bijyanye n’amasezerano rwagiranye na Arsenal yo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo binyuze mu gushyira ikirango cya ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku myenda yayo.
AMAFOTO: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO