Mu mikino 18 izahuriza mu Bufaransa ibihugu 77 bivuga ururimi rw’Igifaransa, u Rwanda ruzaserukirwa n’umupira w’amaguru, gusiganwa ku magare no ku maguru, gutegana, kubumba, kuririmba n’ubugeni.
Muri aya marushanwa ahuriza hamwe abakora siporo n’abakora ibijyanye n’indangamuco basaga ibihumbi bitatu na magana atanu, mu Rwanda hatoranijwe abazaruserukira nk’uko Bugingo Emmanuel Ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) yabitangarije IGIHE.
Mu marushanwa ndangamuco, hemejwe ko hazaseruka itsinda rya muzika ari ryo Holly Jah Doves, umubumbyi (Sculpture) witwa Karakire, n’umunyabugeni mu marangi.
Mu mikino hemejwe ko hazaseruka ikipe y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 20, ikipe y’abasiganwa ku magare, ikipe ikina gutegana, n’ikipe y’abasiganwa ku maguru.
Bugingo Emmanuel Ushinzwe Siporo muri MINISPOC, arasobanura uko abazaseruka batoranijwe, ati “Aba batoranijwe ku rwego rw’igihugu nk’abahize abandi, barongeye bagenzurwa n’itsinda ribishinzwe ryoherejwe riturutse mu Ubufaransa.”
Bugingo akomeza ati “Umuntu ashobora kuba uwa mbere mu Rwanda, ariko abo bo mu Bufaransa baza bakaba batamwemera bitewe n’uko barimo kumugereranya n’abo babonye mu bindi bihugu bitewe n’urwego rwo hejuru bamubonaho, bakaba bamusimbuza undi ariko w’umunyaranda.”
Kuva mu 1989 iyi mikino ibayeho kugera ubu dore ko iba buri nyuma y’imyaka ine, u Rwanda rumaze kwegukana imidari icumi, u Bufaransa ni ubwa mbere aho bufite 376, Canada ya kabiri ifite 213, Maroc ikaba iya gatatu ifite 155.



















TANGA IGITEKEREZO