U Rwanda ruzakira Inama ihuza abahagarariye amashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa mu modoka muri Afurika izatangira tariki 23 kugera kuri 25 Kanama 2018 ikaba ari ubwa kabiri igiye kubera i Kigali nyuma y’iya 2014.

Iyi nama yatumiwemo ibihugu 26 n’impuguke mu mukino wo gusiganwa mu modoka zo hanze ya Afurika zizatanga amahugurwa ku bazayitabira, izaba inarimo Umufaransa Jean Todt uyobora Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi nk’uko byatangajwe na Gakwaya Christian uyobora uyu mukino mu Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane.

Yagize ati “Ni inama ikomeye ku rwego rwa Afurika, uyu mwaka izitabirwa n’ibihugu 26 aho buri gihugu kizaba gihagarariwe n’abantu babiri. Tuzaba dufite n’abandi bashyitsi bazaturuka hanze y’uyu mugabane nko mu Bwongereza, mu Bufaransa n’u Busuwisi.”

Intego nyamukuru y’iyi nama ni ukurebera hamwe ibikwiye gukorwa kugira ngo umukino urusheho gutera imbere ariko hakazanabaho igikorwa cyihariye cyo gutangiza ubwoko bw’umukino wa Karting mu Rwanda kikazakorwa na Jean Todt uyobora FIA (Fédération Internationale de l'Automobile).

Gakwaya yagize ati “Ni umukino mushya twizera ko uzajya udufasha kuzamura abana bato bagakura bakunda umukino wo gusiganwa mu modoka. Ikindi, twari dusanzwe dufite ubwoko bumwe bwa Rally, kuba twongeyeho ubu ni indi ntambwe kandi hari n’ubundi duteganya mu gihe kiri imbere.”

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugera utumodoka 10 twihariye dukoreshwa mu mukino wa ‘Karting’ hakaba hari n’utundi dutandatu FIA izatanga mu minsi iri imbere.

Biteganyijwe ko hari itsinda ry’abantu bazahabwa amahugurwa ku mikorere yatwo n’abashobora kudusana twangiritse noneho tukazajya dushyirwa mu bigo by’amashuri ahari abana kugira ngo batangire kwiga kudutwara.

Gakwaya yavuze ko n’ubwo utwo tumodoka duhenda cyane ariko bashaka ko tutazaguma muri Kigali gusa kandi umukino watwo numara kumenyerwa bakazashishikariza abikorera kugura twinshi kuko ahandi babikora nk’ubucuruzi kandi bubyara amafaranga menshi.

Benshi mu bubatse amazina mu mukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi nka Nico Rosberg, Ayrton Senna, Lewis Hamilton, Michael Schumacher n’abandi bagiye batangirira mu gukina karting bakiri bato bikaba byitezwe ko no mu Rwanda mu gihe abana batangira gukina bakiri mu myaka umunani, hazaboneka abagera ku rwego rushimishije muri uyu mukino.

Cyatangabo Ange François yerekana uko utu tumodoka dukora
Cyatangabo Ange François yerekana uko utu tumodoka dukora
Uko ipine ry'utu tumodoka riteye
Uko ipine ry'utu tumodoka riteye
Jean Todt uyobora FIA azitabira inama izabera mu Rwanda anatangize ku mugaragaro ubwoko bushya bw'umukino wo gusiganwa mu modoka
Jean Todt uyobora FIA azitabira inama izabera mu Rwanda anatangize ku mugaragaro ubwoko bushya bw'umukino wo gusiganwa mu modoka
Uyu mukino ntabwo wari umenyerewe mu Rwanda
Uyu mukino ntabwo wari umenyerewe mu Rwanda