00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukasa Nelson yatumiwe muri Tanzania gutegura siporo rusange

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 28 April 2023 saa 07:53
Yasuwe :

Ikigo cyo muri Tanzania cya Victoria Events Organizer, cyatumiye umunyarwanda Mukasa Nelson kugira ngo ajye kuyifasha gutegura siporo rusange yo gushyigikira ubukerarugendo muri iki gihugu.

Tariki 30 Mata 2023, muri Tanzania hari gutegurwa siporo yo kwiruka ku maguru izabera mu ishyamba rya Rubare (Rubare Forest Train Run Event) izaba hagamijwe gukurura ba mukerarugendo ndetse na gahunda yo gutera igiti muri iki gihugu.

Intego nyamukuru yatumye iri siganwa ribera muri aka gace, ni ukubera ko iki gihugu gishaka kongera abakerarugendo by’umwihariko abasura iri shyamba. Ni isiganwa rizaba rigizwe no gukora ibirometero 16, bagenda buhoro mu ishyamba ndetse no ku nkengero z’ikiyaga cya Victoria.

Mukasa yasobanuye uko yakiriye ku kuba yaratoranyijwe kugira ngo abe ariwe uzakoresha iyo siporo nkuko asanzwe abikora mu Rwanda.

Yagize ati “Mu by’ukuri ukuntu nabyakiriye, numvise ari ibintu byiza ku gihugu cyacu. Kuba Tanzania yarantumiye ni icyizere gikomeye kigaragaza imbaraga twashyize muri siporo rusange zibera mu Rwanda.”

“Kuba dutegura nka Car Free Day ikagira umumaro n’ibindi bihugu bikabibona ni ikintu kidasanzwe.”

Mukasa Nelson amenyerewe mu gutegura no gukoresha siporo rusange zizwi nka Car Free Day ndetse n’abantu ku giti cyabo mu Rwanda. Aratangira gutegura iyo muri Tanzania kuva tariki ya 30 Mata 2023 mu gace ka Bukoba.

Mukasa Nelson yatumiwe muri Tanzania gutegura siporo yo ku nkengero z'ikiyaga cya Victoria.
Mukasa Nelson ategura siporo zitabirwa n'abakomeye
Ubwo Mukasa Nelson yafataga ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame nyuma ya siporo rusange
Mukasa Nelson afasha imbaga y'abitabira siporo kunanura imitsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages