Aba bakinnyi bafashwe nyuma y’iminsi ine umutoza mukuru w’iyi kipe Karekezi Olivier na we atawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha Polisi yavuze ko byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.
Perezida wa Rayon Sports Paul Muvunyi yemereye IGIHE ko koko abo bakinnyi batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru icyakora avuga ko ibyo bashinjwa ntaho bihuriye n’ikipe bakinamo.
Muvunyi yasabye abakunzi ba Rayon Sports kureka ubutabera bugakora akazi kabwo.
Mu itangazo ubuyobozi wa Rayon Sports bwahise busohora, bwasabye abakunzi b’ikipe gukomeza kurangwa n’ubwitonzi kandi bagakomeza kuba hafi y’ikipe yabo.
Yannick na Rutanga ubusanzwe babanaga mu nzu imwe iherereye mu murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, bivugwa ko bafashwe bakurikiranyweho ubufatanyacyaha n’umutoza wabo Karekezi Olivier.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko abo bakinnyi ngo ubwo bari bagiye gukina umukino wahuje u Rwanda na Ethiopia i Addis Abeba ndetse n’uwahuje amakipe yombi i Kigali ngo bari basabwe n’umutoza wabo gutsindisha ikipe y’igihugu Amavubi.
Imikino yombi yarangiye ikipe y’igihugu Amavubi isezereye ikipe ya Ethiopia.



















TANGA IGITEKEREZO