00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Myasiro na Nyirarukundo bagiye mu Budage baririra mu myotsi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 28 December 2016 saa 03:36
Yasuwe :

Abakinnyi babiri basiganwa ku maguru, Myasiro Jean Marie Vianney na Salome Nyirarukundo bagomba guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu berekeza mu Budage aho bagiye kwitabira amarushanwa yitwa “Silvesterlauf New Year’s Eve race” azabera mu Mujyi wa Trier tariki 31 Ukuboza 2016.

Ni ku nshuro ya mbere Abanyarwanda bagiye kugaragara muri iri siganwa ritegurwa buri mwaka rigatumirwamo bamwe mu bakinnyi bitwaye neza ku migabane yabo rigamije gusoza umwaka mu busabane hakinwa imikino ngororamubiri.

Gusa amakuru agera ku IGIHE ni uko aba bakinnyi bagiye kujya muri iki gihugu nta mafaranga na make yo kubafasha mu rugendo bahawe ndetse n’umutoza Ndacyayisenga Jean Pierre usanzwe ari n’Umuyobozi wa tekinike mu Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda, wari kubaherekeza akaba yamaze kubahakanira ko atazajyana nabo.

Umwe mu bantu bo hafi y’aba bakinnyi yabwiye IGIHE ati “Barahaguruka mu Rwanda saa 16:00 banyure muri Ethiopia aho bamara amasaha hafi abiri bongere bafate indege bajye mu Budage. Ikibazo cyabayemo ni uko baraye bamenyeshejwe n’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda ko nta mafaranga y’urugendo baza guhabwa kuko ntayahari ngo bazayafata bagarutse.”

“Ikindi umutoza wari kubaherekeza akazanabafasha mu gihe cy’irushanwa nawe yababwiye ko afite izindi gahunda ku buryo atakijyanye nabo. Ubu turibaza uburyo abana bagiye kugenda nta mafaranga, nta n’umuntu bari kumwe.”

Twagerageje kuvugisha uyu Ndacyayisenga Jean Pierre avuga ko adafite umwanya, dushatse kuvugisha Umuyobozi wungirije w’Ishirahamwe ry’imikino ngororangingo Thomas Kajuga ari nawe wari ushinzwe gufasha aba bakinnyi kubona ibyangombwa nawe telefone ye igendanwa ntiyaboneka.

Mu kiganiro na Bugingo Emmanuel, Umuyobozi w’Ishami rya Siporo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, yatangarije IGIHE ko nta kibazo azi cyatuma aba bakinnyi badahabwa amafaranga azabafasha.

Ati “Nta kibazo cy’amafaranga tuzi kugeza ubu. Batumenyesha ko hari abakinnyi bazitabira irushanwa mu Budage hari ibyo bari badusabye kandi ndumva ntacyaturebaga tutakoze.”

Ku ruhande rw’abakinnyi bo ngo ntacyababuza gukomeza urugendo rwabo kuko kwitabira amarushanwa yo ku rwego rukomeye ari amahirwe yo kwigaragaza nubwo ngo byagorana kwizera umusaruro mwiza mu gihe bahuye n’ibibazo nk’ibi bitunguranye nk’uko umwe muri utashatse ko amazina ye ajya hanze yabitangarije IGIHE.

Muri iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya 27, Myasiro w’imyaka 19 azasiganwa mu kwiruka ibirometero umunani (8km) mu bagabo mu gihe Nyirarukundo w’imyaka 18 azasiganwa mu kwiruka ibirometero bitanu (5km) mu bagore.

Myasiro agiye kwerekeza mu Budage nta faranga na rimwe ahawe
Nyirarukundo Salome na mugenzi we bari bizeye kuzitwara neza ariko bashobora kubanganirwa n'impinduka zitunguranye bagejejweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages