Gorilla FC ni imwe mu makipe yagaragaje ko agomba gukora impinduka zikomeye cyane mu mwaka utaha w’imikino, kuko uheruka warangiye igahita isezerera abarenga 10 bayikiniraga.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Kamena 2024, yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo itangaza ko yatandukanye na Ndoli Jean Claude wari umutoza w’abanyezamu.
Ni inshingano yahise asimburwaho na Higiro Thomas wari usanzwe ari umutoza w’abanyezamu muri Police FC.
Higiro kandi yatangarijwe rimwe na Nduwimana Franck wakiniraga Musongati, wahawe amasezerano y’imyaka ibiri agomba kumara muri iyi kipe iyoborwa na Mudaheranwa Yussuf.
Aba bose kandi basanze Gorilla FC yaramaze guha akazi umutoza Kirasa Alain wari uwa Gasogi United mu mwaka ushize w’imikino.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!