Guhera tariki 7 Mata kugeza ku wa 4 Nyakanga, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100.
Mu bagize uruhare n’abahitanywe na Jenoside harimo abanyamakuru b’imikino, abakinnyi, abatoza, abari abayobozi b’ingaga z’imikino zitandukanye ndetse n’abakunzi bayo.
Aganira na IGIHE, Sam Karenzi, yavuze ko ubusanzwe siporo ibereyeho guhuza abantu, muri icyo gihe yabaye umuyoboro w’amacakubiri watumye aba-sportifs biroha mu mugambi mubisha wo gutsemba ababashimishaga.
Yagize ati "Siporo ubusanzwe ihuza abantu kandi ikabashimisha, ni ipfunwe ku mu-sportif wagize uruhare mu mugambi mubisha wa Jenoside yakorewe Abatutsi.’’
Yavuze ko mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, abari mu Isi ya siporo bakwiye kugira uruhare n’umusanzu wabo mu kurwanya icyatuma yongera kuba ukundi.
Yakomeje ati "Umuryango mugari w’Abanyarwanda n’aba-sportifs muri rusange dukwiye kurwanya byimazeyo Jenoside n’ingengabitekerezo yayo. Twibuke twiyubaka. ’’
Sam Karenzi yamenyekanye cyane ari kuri Radio Salus yakozeho mu gihe cy’imyaka umunani nyuma yo kuva kuri RC Huye atatinzeho ubwo yatangiraga Umwuga w’Itangazamakuru.
Kuva muri Kamena 2020, Karenzi yatangiye gukora kuri Radio10 aho yahuriye n’abarimo Kazungu Claver na Kalisa Bruno Taifa, bari kumwe na Horaho Axel bakajya bakorana mu kiganiro cyiswe “Urukiko”. Iki kiganiro cyamamaye mu gihe gito ndetse kigakundwa n’abatari bake, cyashyizweho iherezo guhera tariki ya 1 Nyakanga 2021 ubwo cyakorwagamo impinduka.
Kuri ubu, Karenzi ni Umuyobozi akaba n’Umunyamakuru w’Imikino wa Radio Fine FM, aho akora mu Kiganiro "Urukiko rw’Ubujurire".



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!