00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyitanga na Uwineza begukanye amarushanwa mpuzamahanga ya Thriatron

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 31 March 2019 saa 05:38
Yasuwe :

Niyitanga Kevin na Uwineza Hannan bo mu Ikipe ya Rubavu, begukanye amarushanwa mpuzamahanga ya Thriatron yabereye i Rubavu bahigitse abanyamahanga n’abanyarwanda bari bitabiriye.

Abasiganwa baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Budage n’u Rwanda.

Hategekimana Timam uturuka mu Ikipe ya Karongi usanzwe ariwe wa mbere mu gusiganwa muri uyu mukino ubumbiye hamwe itatu ariyo koga, gusiganwa ku magare no kwiruka ku maguru ntiyabashije kurangiza kubera ko igare rye ryagize ikibazo hagati mu marushanwa.

Uwineza wabaye uwa mbere mu bagore yavuze ko afite ikibazo cyo kuba nta muntu bahangana mu bagore kuko ahora aba uwa mbere, asaba ko bamushakira amahugurwa hanze.

Ati “Nsa nk’aho ndi njye nyine nta muntu duhanganye, ndasaba ko banshakira amahugurwa hanze nkazamura urwego […] uyu mwaka ntangiye ndi uwa mbere ngomba kugumana uyu mwanya ndashima kuba nabonye igare ryiza nanazamuye uburyo bwo koga ngiye gukora imyitozo ikomeye kugira ngo ngumane uyu mwanya nzabashe guhangana n’abanyamahanga kuko nzasohokera igihugu.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Thriatron mu Rwanda, Mbaraga Alexis, yavuze ko aba batsinze bagiye koherezwa mu Bufaransa kubera urwego bamaze kugeraho.

Yasoje avuga ko hakenewe amagare kuko usanga abanyamahanga babasiga ku magare kubera kutagira amagare agezweho.

Usibye iyi shampiyona u Rwanda ruzakira amarushanwa nyafurika na shampiyona mpuzamahanga muri uyu mwaka.

Uko bakurikiranye

Mu bagabo

1. Niyitanga Kevin: 1:02’39’’
2. Tuyisenge Samuel: 1:06’00’’
3. Mwami Samuel: 1:11’00’

Mu bagore:

1. Uwineza Hannan: 1:14’
2. Fanzisca (wo mu Budade) : 1:26’
3. Dukuzimana Samilla: 1:28’

Biruka n'amaguru, bakanyoga igare ndetse bagasiganwa mu koga
Abitabira uyu mukino boga mu kivu
Uwineza arifuza guhabwa amahugurwa hanze y'u Rwanda ku buryo agira urwego rw'imikinire rwisumbuye
Uwineza Hannan akomeje kwandika amateka muri uyu mukino mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages