00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kylian Mbappé yashyize avuga ku makuru amusohora muri PSG

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 October 2022 saa 12:12
Yasuwe :

Umukinnyi w’icyamamare wa Paris Saint-Germain, Kylian Mbappé, kuri iki Cyumweru yashimangiye ko atigeze asaba kuva mu ikipe ye, mu isoko ryo muri Mutarama, nubwo hari amakuru avuga ko yashakaga kuyivamo vuba bishoboka.

Nyuma y’uko ikipe ya PSG itsinze Marseille igitego 1-0, nibwo yavuze ko atagize uruhare mu buryo buziguye cyangwa butaziguye mu bihuha bimaze iminsi bivugwa ku iterambere rye ry’ejo hazaza.

Ni ku nshuro ya mbere uyu mukinnyi w’u Bufaransa yatinyutse akavugira mu ruhame, kuva amakuru yatangira kuvuga ko yifuza kuva muri iyi kipe kubera imyitwarire yagaragaje nyuma y’umukino wa UEFA Champions League baherutse gukina.

Ibi bihuha byatangajwe mu binyamakuru bitandukanye ku isi, Mbappé yabinyomoje avuga ko yabyumvise nk’uko n’undi wese yabyumva.

Yagize ati "Sinigeze numva impamvu inkuru yasohotse ku munsi w’imikino ya UEFA Champions League. Natunguwe nk’undi wese. Abantu bashobora gutekereza ko nabigizemo uruhare ariko siko biri na mba. Ntabwo nigeze mbwira ikipe ko nshaka kugenda mu kwezi kwa Mutarama, ndishimye cyane muri Paris Saint-Germain. Ibyo byose mwumva ni ibinyoma gusa."

Kylian Mbappé mu mpeshyi y’uyu mwaka nibwo yongeye amasezerano y’imyaka itatu akinira Paris Saint Germain, ibintu yavuze ko byagizwemo uruhare na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron wanamuhamagaye kuri telefone abimusaba.

Kylian Mbappé mu masezerano ye mashya yasinye harimo ingingo zimuha uburenganzira bwo kugira ibyemezo bimwe mu na bimwe agiramo uruhare. Ibi ariko ngo biri muri bimwe ari gupfa niyi kipe kuko avuga ko ngo ingingo zimwe na zimwe zitari kubahirizwa.

Kylian Mbappé yavuze ko kugeza ubu yishimiye kuba muri Paris Saint Germain

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages