Ibi yabigarutseho mu muhango wo gusoza irushanwa rya ruhago ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 61 ishize yo kwibohora kwa Afurika, wabereye kuri IPRC Kigali ku Cyumweru, tariki ya 19 Gicurasi 2024, rigahurira hamwe Abanyarwanda n’abandi bahatuye bakomoka mu bihugu bya Afurika.
Irushanwa ngarukamwaka muri ruhago ryahuje amakipe ane arimo iya West Africa, Southern Africa, East and Central Africa na North Africa. Umukino wa nyuma wahuje West Africa yakinnye na East and Central Africa.
Mbere y’uko aya makipe yombi ahura Umuyobozi w’Umuryango ugamije Kwibohora kwa Afurika, Pan African Movement, Musoni Protais, yahaye ikaze abitabiriye igikorwa ndetse anavuga ko ubumwe bw’Abanyafurika bushoboka igihe babasha kumva kimwe ibibazo umugabane ufite n’inzira yo kubikemura.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango akaba n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET), Gen (Rtd) James Kabarebe, yashimangiye ko ruhago igaragaza ishusho y’ubumwe Afurika yifuza ndetse abayituye batagomba guhera inyuma.
Yagize ati “Uyu ni umunsi twongera kugiriraho amahirwe yo kongera kugira ubumwe biciye muri siporo. Ruhago yagaragaje ko ishobora kongera kunga abantu mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Iyo urebye uko ikinwa n’ubufatanye bubamo bihwanye n’ibyo Afurika yifuza [...].”
“Ndahamagararira buri wese gushyiramo imbaraga tukigisha urubyiruko kuri ejo hazaza. Tugomba kuba hamwe, ntitugomba kwemera ko Abanyafurika basigara inyuma.”
Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke, yagize ati “Twabonye neza ko umupira w’amaguru ushobora kuduhuza. Icyo twakoze mwabonye ko n’abatakinnye bari muri stade bashyigikiye abakinnyi, ubu nibwo bumwe dufite kandi twifuza gukomeza gushyiramo imbaraga.”
Ikipe ihuriwemo n’abatuye muri Afurika y’Iburengerazuba ‘West Africa’ niyo yegukanye igikombe itsinda irimo abakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba no hagati ‘East and Central Africa’ kuri penaliti nyuma yo kunganya igitego 1-1.
Andi makipe harimo iyo muri Afurika y’Amajyepfo yabaye iya gatatu ndetse n’iya Afurika y’Amajyaruguru yabaye iya kane.
Mu rwego rwo gukomeza kubaka ubunyafurika, hateguwe ibikorwa bitandukanye byiganjemo iby’uburezi biri mu nzira yo gufasha urubyiruko guhangana n’aho isi igeze mu kinyejana cya 21.
Amafoto: Kasiro Claude



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!