00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Abana bafite impano zitandukanye bafite impungenge ko zishobora kubapfiramo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 7 October 2022 saa 11:03
Yasuwe :

Bamwe mu bana bo mu Karere ka Nyaruguru bafite impano zitandukanye zirimo gukina imikino y’amaguru n’amaboko, kuririmba, gushushanya n’izindi bavuga ko batewe impungenge n’uko zishobora kubapfira ubusa kubera ko badafashwa kuzikuza.

Babivuze ubwo habaga igikorwa cyo guhemba abana bahize abandi mu marushanwa yo kuvumbura impano zitandukanye cyabereye muri EAR Paruwasi ya Kivugiza yateguwe n’amatorero ya gikirisitu akorera mu Turere twa Nyaruguru, Gisagara na Nyamagabe.

Bagaragaje ko impano bifitemo zishobora kubapfira ubusa kubera ko agace batuyemo k’icyaro nta bikorwaremezo bafite bibafasha kuzikuza kandi batajya bakurikiranwa.

Byiringiro Samuel afite impano yo gushushanya kandi avuga ko ayitezeho kumuteza imbere kuko ikintu cyose abona abashaka kugishushanya.

Yagize amahirwe yo kujya kwiga gushushanya akuza impano ye ariko avuga ko abana bo mu cyaro bagihura n’imbogamizi ku buryo bigoye ko batezwa imbere n’impano zabo kuko abenshi zibapfiramo.

Ati “Umwana wo mu cyaro ufite impano yo kuririmba byagora ko ayikuza kandi iwabo batagira televiziyo cyangwa radiyo ngo abashe kureba uko abandi baririmba; abakina umupira biragoye kubona ikibuga mu cyaro ndetse nanjye ufite impano yo gushushanya iyo ntiga ku Nyundo sinzi uko byari kugenda.”

Ku bwe asanga mu cyaro hakwiye gushyirwaho uburyo bwihariye bwo gufasha abana bafite impano kuzikuza.

Twizerimana Emmanuel afite impano yo gukina umupira w’amaguru no gukora imyitozo ngororamubiri. Yavuze ko yifuza ko yafashwa akazagera kure.

Ati “Inaha tubura imipira yo gukina kandi nta bibuga dufite. Nifuza ko abayobozi bamfasha gukuza impano yanjye.”

Umushumba wa EAR Paruwasi ya Mpanda, Pasiteri Nsigaye Claude, yavuze ko bateguye amarushanwa mu rwego rwo kuvumbura impano ziri mu bana.

Ati “Icyo tugamije ni ukugira ngo tugaragaze impano z’abana kuko byagaragaye ko harimo impano zitandukanye zibafasha mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka, rero tugamije ko zitezwa imbere kandi zigakora.”

Umuhuzabikorwa wa Compassion International muri Nyaruguru, Gisagara na Nyamagabe, Pasiteri, Esron Wesley Uwihanganye, asaba abana gutinyuka bakagaragaza impano zabo kuko ari bwo zizakura zikabagirira akamaro.

Yavuze ko nyuma yo kubona ko abana bo mu cyaro bafite impano ari benshi, bari guteganya uko igikorwa cy’amarushanwa agamije kuzivumbura cyajya kiba ngarukagihembwe aho kuba ngarukamwaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Abaturage, Byukusenge Assoumpta, yavuze ko usibye abafashwa n’abafatanyabikorwa, ubuyobozi nabwo bukora ibishoboka byose ngo impano z’abana zivumburwe kandi zikuzwe.

Ati “Natwe tugira umuco wo gukuza impano z’abana mu mikino yo kwiruka, volleyball, kubyina, gushushanya, kuvuga imivugo n’izindi kandi tuzakomeza gushyiraho uburyo bwo kubafasha bijyanye n’ubushobozi bubonetse.”

Yavuze ko kugeza ubu bamaze kugira abana bagiye mu Ikipe y’Igihugu ya Volleball, kwiruka, hari n’abagiye mu mahugurwa mu Budage mu mikino yo kwiruka, abagiye mu Ikipe ya Gisagara Volleyball no mu itorero ry’igihugu ry’ababyinnyi gakondo.

Ati “Uko bagenda bakura bagaragaza impano ni ko natwe tubafasha kubageza ku rundi rwego ariko tuzabikomeza kurushaho kugira ngo babe benshi kandi ntitugire uwo dusiga.”

Yasabye ababyeyi gushyigikira impano z’abana babo no kubatera umurava, asaba n’abarezi kugenza batyo.

Zimwe mu mpano zavumbuwe mu bana b’i Nyaruguru ari na zo zahembwe ku bahize abandi, zirimo iz’abazi kwiruka, gusimbuka umurambararo, indirimbo y’umuntu umwe, imivugo, gushushanya inkuru, kubazwa ibibazo kuri Bibiliya, kubwiriza, ikinamico, kubyina indirimbo gakondo, gukina umupira volleyball, ruhago, handbball no gucuranga.

Mu bana barenga 2000 bitabiriye amarushanwa hahembwe 209, bahawe ibikoresho bitandukanye byiganyemo iby’ishuri.

Abakina imikino itandukanye bahize abandi bahembwe
Mu bihembo bahawe harimo n'amafaranga
Bahawe ibihembo bitandukanye birimo n'ibikombe
Byiringiro Samuel afite impano yo gushushanya kandi avuga ko ayitezeho kumuteza imbere
Abafite impano basabwe gutinyuka kuzigaragaza
Abana batsinze amarushanwa mu mikino itandukanye bahembwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages