Harabura icyumweru kimwe ibihugu 53 bikitabira Shampiyona Nyafurika y’imikino yo ku mucanga ‘Africa Beach Games’, izaba iri kuba ku nshuro ya kabiri muri Tunisia, kuva tariki ya 23 Kamena 2023.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bizitabira iyi mikino by’umwihariko mu gice cyo koga, mu mikino 16 izakinwa mu gihe cy’icyumweru shampiyona izamara.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda bazahatana mu Cyiciro cyo gusiganwa mu mazi magari, aho bagomba Koga ibilometero bitanu. Iyi akaba ari yo mpamvu bamaze iminsi mu Karere ka Karongi bitegura iyi mikino.

Ikipe y’u Rwanda mu Bagabo igizwe na Dusabe Claude, Iradukunda Eric, Maniraguha Eloi na Hategekimana Timamu bazaruserukira mu gihe mu Bagore, Nyirabyenda Neema na Ishimwe Claudette ari bo bazitabazwa.

Iyi myitozo iri kubera kuri Cercle Sportif de Karongi, iri kwerekana ko Dusabe Claude ari we mukinnyi uri kurusha abandi kuko ari kugenda ibilometero bitanu akoresheje isaha imwe, iminota 18 n’amasegonda 45. Nyirabyenda Neema ari gukoresha isaha imwe, iminota 38 n’amasegonda 26.

Umutoza Mukuru w’Amakipe y’Igihugu, Niyomugabo Jackson, agomba gutoranya abakinnyi babiri kuri buri cyiciro, akaba ari bo bazaseruka muri Tunisia.

Uretse umukino wo Koga, u Rwanda ruzahagararirwa muri Kung-Fu Wushu no muri Basketball. Abakinnyi barenga 1000 ni bo bazitabira iyi mikino izabera mu Mujyi wa Hammamet kuva tariki ya 23 kugeza 30 Kamena 2023.

Ikipe y'Igihugu yo Koga iri mu myitozo ya nyuma iri gukorera mu mazi magari
Ikipe y'Igihugu yo Koga iri mu myitozo ya nyuma iri gukorera mu mazi magari
Ikipe y'u Rwanda yo Koga irimbanyije imyiteguro yo kuruhagararira mu Mikino Nyafurika ibura icyumweru ngo itangire
Ikipe y'u Rwanda yo Koga irimbanyije imyiteguro yo kuruhagararira mu Mikino Nyafurika ibura icyumweru ngo itangire
Nyirabyenda Neema na Dusabe Claude bayoboye abandi mu myitozo yo gushaka abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika yo ku mucanga 'African Beach Games'
Nyirabyenda Neema na Dusabe Claude bayoboye abandi mu myitozo yo gushaka abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika yo ku mucanga 'African Beach Games'