AS Kigali yari yatangaje ko ishaka kubaka ikipe ikomeye umwaka utaha izaba ihanganira ibikombe.
Yari yamaze gusinyisha umukinnyi wo hagati mu kibuga wifuzwaga n’amakipe yose akomeye mu gihugu, Hakizimana Muhadjili watsinze ibitego 16 umwaka ushize, igura Kabange Twite ndetse inazana rutahizamu w’umugande Karim mu rwego rwo kurushaho kwiyubaka.
Ikipe y’Umujyi wa Kigali igiye kugurisha ihereye kuri Muhadjili Hakizimana wari watanzweho miliyoni eshanu ava muri Mukura VS ndetse na Twizerimana Onesme, rutahizamu wigaragaje cyane atsinda ibitego 12 akaba yafatwaga nk’umusimbura wa Sugira Ernest waguzwe na AS Vita Club yo muri DR Congo.
Mu kiganiro Nshimiye Joseph ushinzwe imibereho y’abakinnyi muri AS Kigali (Team manager) yagiranye na IGIHE, yavuze ko bishoboka ko aba bakinnyi bombi bakwerekeza muri APR FC kuko yagaragaje ko ibashaka kandi nta mpamvu yo kuyibima igihe itanga ibyo bifuza.
Yagize ati “Ejo nimugoroba [kuwa Gatatu] APR FC yaratwegereye idusaba ko twavugana ku bakinnyi babiri barimo Muhadjili na Onesme. Ntibirarangira ariko kuko twabonye yemera gutanga ibyo twifuza byose nta mpamvu itabatwara, muramenya umwanzuro wa nyuma vuba cyane.”
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Muhadjili Hakizimana yavuze ko we ataramenya niba APR FC imushaka kuko ubu ari muri AS Kigali ariko yongeraho ko biramutse aribyo yafata icyemezo bitewe n'ibiganiro yaba yagiranye n'ubuyobozi bwe.
Muhadjili Hakizimana na Twizerimana Onesme nibaramuka berekeje muri APR FC, baraba bakurikiye Mwizerwa Amini wavuye muri iyi kipe akerekeza muri Police FC, Sugira Ernest werekeje muri AS Vita Club na Mabula Akili wagiye gukina muri Australia.






Ibitekerezo 0