00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nzeyimana Célestin yongeye kugirwa Umunyamabanga Mukuru wa NPC Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 12 March 2026 saa 05:27
Yasuwe :

Nzeyimana Célestin yasubijwe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru muri Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda), nyuma yo kwegura asabwe kutawubangikanya n’undi yariho mu Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR).

Ku wa Gatatu, tariki ya 11 Werurwe 2026, ni bwo NPC Rwanda yandikiye Nzeyimana ibaruwa imusaba gusubira mu nshingano ze muri iyi komite nyuma y’amezi ane atayirimo.

Nzeyimana yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru muri Nyakanga 2025, inshingano yari asubiyemo nyuma yo kuzikora hagati ya 2001 na 2012.

Nyuma yo gutorerwa uyu mwanya yari asanzwe afite izindi nshingano mu Bunyamabanga bwa NUDOR, aho NPC Rwanda ari umunyamuryango, byatumye ategekwa guhitamo hagati y’izi nshingano zombi hakurikijwe amategeko y’iri huriro.

Mu ibaruwa yanditse ku wa Mbere, tariki ya 29 Ukuboza 2025, yahisemo gukomeza kuba Umunyamabanga Mukuru wa NUDOR, yandikira NPC Rwanda ahagarika imirimo ye.

Nubwo yahisemo gukomeza gukorera NUDOR, yo yahisemo kumuhagarika kubera icyo kibazo cyo gukorera impande zombi, ari na byo NPC Rwanda yashingiyeho yongera kumuha akazi.

NPC Rwanda yagize iti “Nyuma yo gusuzuma neza ubufatanye bwawe no guharanira iterambere ry’imikino y’abafite ubumuga, Inama y’Ubutegetsi ya NPC Rwanda yiyemeje kongera kugusubiza mu nshingano zawe nk’Umunyamabanga Mukuru, icyemezo kigomba guhita gishyirwa mu bikorwa.”

Nzeyimana wanagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Agateganyo muri NPC Rwanda, yabaye umukinnyi wa Volleyball na Sitting Volleyball hagati ya 2004 na 2008, yabaye kandi Umunyamabanga Mukuru wa NPC Rwanda hagati ya 2001 na 2012.

Yabaye n’Umunyamabanga Mukuru wa Para Volley Africa hagati ya 2017 na 2020, anaba Umunyamabanga Mukuru wa Komite Nyafurika ishinzwe imikino y’Abafite ubumuga (APC) mu 2021.

Nzeyimana Célestin yongeye kugirwa Umunyamabanga Mukuru wa NPC Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages