00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yijeje Manishimwe ufite impano ya ruhago gukemura ikibazo cy’izindi zipfukiranwa

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 April 2024 saa 09:15
Yasuwe :

Manishimwe Gilbert wigaruriye imitima ya benshi bitewe n’uko asesengura umupira w’amaguru, yagize amahirwe yo kuvugana na Perezida Paul Kagame amusaba ubufasha ku bana bapfukiranwa ku mpano zabo bitewe n’aho baba batuye.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu kiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye na Radio 10 na Royal FM kuri uyu wa 1 Mata 2024, ubwo hari hagezweho umwanya wo kumva ibibazo n’ibitekerezo by’abaturage.

Manishimwe wo mu Karere ka Nyaruguru, ni umwe mu bahamagaye ku murongo wa telefone abanza kuvuga ko amukunda ndetse ari umufana wa Arsenal bombi bihebeye.

Ati “Nanjye ndi umufana wa Arsenal [...]. Ntabwo nabashije gukurikirana uwayihuje na Man City kuko nanjye ndawukina nari mu kibuga. Ndagira ngo mbanze mbabwire 11 ba Arsenal.”

Nyuma yo guhera ruhande abakinnyi b’iyi kipe yo mu Bwongereza uhereye mu izamu ukajya hagati mu kibuga ndetse no mu busatirizi, yasubijwe na Perezida Kagame ko amurusha, ati “Uziko ubizi kundusha?”

Manishimwe ati “Nashakaga kuvuganira abana bo mu cyaro kuko akenshi baba bafite impano ariko bakabura uburyo bazigaragaza. Abashinzwe amarushanwa haba mu mupira w’amaguru ndetse no mu bindi bitandukanye, ntabwo babasha kugera mu cyaro bitewe n’ahantu aho ariho.”

“Hakaba hari abana impano zabo zidindira kuko baba babuze ababakurikirana. Njye nagize amahirwe yo kubona umuterankunga, niyo mpamvu nifuzaga ko nabo bakurikirwanwa neza kuko impano niho ziri.”

Ikindi kibazo uyu mwana w’imyaka 14 yabajije ni icy’abanyeshuri batsinda ariko bakariganywa imyanya yabo bitewe n’imiryango bavukamo, imyanya yabo ikagurishwa.

Perezida Kagame yamusubije ko bigiye gukurikiranwa kandi bigakemuka, ati “Byose byumvikanye rero, nabyumvise neza tuzabikurikirana ibyo uvuga ni byo. Wizere ko ibishobora gukorwa byose bizakorwa kugira ngo icyo kibazo gikemuke.”

Manishimwe Gilbert ni umwana ukiri muto, waje kuba ikimenyabose kubera ubuhanga yagaragaje mu gusesengura umupira w’amaguru ndetse akanawukina.

Kubera ubuzima bugoye umuryango we wabagamo mu Karere ka Nyaruguru, yaje gutsinda ikizamini cya Leta maze babura ubushobozi bwo kumujyana mu ishuri yoherejwemo.

Ariko kubera ubuhanga yagaragaje bwo gusesengura ruhago, byatumye agera i Kigali aba ikimenyabose, abantu baramukunda ahita afashwa n’abanyamakuru b’imikino, Rugaju Reagan na Mugenzi Faustin ’Faustinho’.

Manishimwe Gilbert yagejeje ikibazo cy'abana bafite impano zipfukiranwa kuri Perezida Paul Kagame
Perezida Kagame yatanze icyizere ku gukemura ibibazo by'abana bafite impano ariko bakabura uko bazigaragaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages