Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 na 12 Gicurasi 2026, ni bwo muri Kenya hateganyijwe inama ya ‘Africa Forward Summit’, yitabirwa n’abakuru b’ibihugu bitandukanye ku Isi.
Mbere y’uko iyi nama itangira, mu masaha ya mu gitondo Perezida Macron yabanje gukorera imyitozo ngororamubiri mu mihanda ya Kenya, ari kumwe n’abandi bantu bake bamufashije.
Muri abo harimo na Eliud Kipchoge, umugabo udasanzwe mu mateka yo gusiganwa ku maguru, dore ko ari umwe mu babashije kwiruka marathon y’ibilometero 42,2 akoresheje isaha imwe, iminota 59 n’amasegonda 40.
Ibi ariko yabikoze mu isiganwa ritari mu akomeye ku Isi rya Ineos Challenge ryabereye i Vienne muri Autriche mu 2019.
Ibihe yakoresheje kugeza ubu ni amasaha abiri, umunota umwe n’amasegonda icyenda. Yegukanye Umudali wa Zahabu mu mikino Olempike ya 2016 na 2020, anegukana andi marushanwa agera kuri 11 akomeye ku Isi yo gusiganwa ku maguru.
Agahigo ko gusiganwa marathon mu gihe gito gafitwe na Sabastian Sawe, na we ukomoka muri Kenya wakoresheje isaha imwe, iminota 59 n’amasegonda 30.
Muri iyi minsi, muri buri gihugu Perezida Macron agiriramo uruzinduko, mbere yo gutangira akazi ka buri munsi abanza gukora siporo yo kwiruka.
Emmanuel #Macron à Nairobi - en déplacement dans le cadre du sommet « Africa Forward » - en footing matinal avec le marathonien Kenyan Kipchoge, double champion olympique. @BFMTV pic.twitter.com/HkT58zYnVg
— Anthony Lebbos (@AnthonyLebbos) May 11, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!