00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa FERWAFA yatanze ihumure ku Ikipe y’Igihugu y’Abagore

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 March 2022 saa 05:46
Yasuwe :

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [FERWAFA], Mugabo Nizeyimana Olivier, yaciye amarenga ko Ikipe y’Igihugu y’Abagore igiye kongera kwitabwaho nk’uko bigenda kuri basaza babo.

Mu mupira w’amaguru w’abari n’abategarugori mu Rwanda, haracyari intege nke zituma utitabwaho nk’uko bimeze mu bindi byiciro.

Uku kutitabwaho, kwagiye gutuma Ikipe y’Igihugu y’Abagore igenda ikurwaho mu bihe bitandukanye, hagatangwa impamvu y’uko nta musaruro mwiza yatanze.

Perezida wa FERWAFA, Mugabo Nizeyimana Olivier, yavuze ko akurikije urwego shampiyona y’abagore igezeho, bitanga icyizere no ku Ikipe y’Igihugu.

Yagize ati “N’ubundi biragenda bikagera ku Ikipe y’Igihugu y’Abari n’Abategarugori. Nidutunganya ibyo byose, abantu bakitabira umupira w’amaguru, inzego zose zigakorana, igisubizo byanze bikunze kigomba kuza kigana ku ikipe y’Igihugu. Biratangiye kandi turizera ko imbere ari heza.’’

Yanavuze ko amarushanwa agomba kwiyongera muri ruhago y’abagore, uhereye ku Gikombe cy’Amahoro kiri gutegurwa ndetse kizakinwa mu minsi iri imbere.

Mugabo yavuze ko mu bari n’abategarugori bakina umupira w’amaguru mu Rwanda, harimo impano kandi zizitabwaho n’abashinzwe iterambere ryabo muri FERWAFA.

Kongera imbaraga mu mupira w’amaguru w’abagore kandi byanashimangiwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart, ubwo yari mu gikorwa cyo gukusanya ibitekerezo byavuye mu bafatanyabikorwa batandukanye bari mu rwego rwo kubaka siporo y’abagore.

Yagize ati “Gahunda ya FERWAFA ni ukuzamura umupira w’abagore, tugomba kugira Ikipe y’Igihugu ikomeye.”

Mu kuzamura uru rwego, mu Rwanda hari Impuguke y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Thuba Sibanda, uri gufasha FERWAFA gushyiraho igenamigambi rigamije iterambere rya ruhago y’abagore mu gihe kirambye.

Mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda yaganiriye n’abafatanyabikorwa mu bice bine by’ingenzi birimo iterambere ry’abato, amarushanwa, imiyoborere n’imenyekanishabikorwa.

Ruhago y’Abagore yongeye gutekerezwaho nyuma y’aho shampiyona yabo iheruka gusozwa, ikegukanwa na AS Kigali WFC ku manota 43 nyuma yo gutsindwa umukino umwe gusa muri 16 yakinwe.

Tariki ya 24 Werurwe 2019 ni bwo Ikipe Nkuru y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore iheruka umukino wa gicuti, icyo gihe yanganyije igitego 1-1 n’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino wabereye mu Karere ka Rubavu.

Mu Ukwakira 2021, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yagombaga kwitabira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2022, aho yari guhura na Djibouti mu ijonjora rya mbere ariko ikurwa mu marushanwa.

Minisiteri ya Siporo yavuze ko byaturutse ku buryo abangavu batarengeje imyaka 20 batsinzwe bisuzuguritse na Ethiopie, byagaragaje ko umupira w’amaguru w’abagore ukiri hasi.

Ni icyemezo kandi cyanashingiye ku ibura ry’amarushanwa y’imbere mu gihugu kuva mu 2018, bigendanye n’ingaruka COVID-19 yagize ku bikorwa by’imikino. Yasabye ko habanza gutegurwa amakipe mbere yo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Tariki ya 24 Werurwe 2019 ni bwo Ikipe Nkuru y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore iheruka umukino wa gicuti
AS Kigali WFC ni yo yegukanye Shampiyona y'Abagore
Impuguke y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Thuba Sibanda, ari gufasha FERWAFA gushyiraho igenamigambi rigamije iterambere rya ruhago y'abagore mu gihe kirambye
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier, yaciye amarenga ko Ikipe y'Igihugu y'Abagore igiye kongera gushyigikirwa no guhabwa imbaraga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages