AFC Leopards itozwa na Casa Mbungo André ikomeje kwitwara neza mu gihugu cya Kenya, aho ku wa Gatandatu yatsinze Bandari FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona.
Ingwe nk’uko bakunze kuyita, inakinamo myugariro Kayumba Soter n’umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, bombi babanje mu kibuga ku wa Gatandatu. Iyi intsinzi yo mu mpera z’icyumweru yashyize iyi kipe ku mwanya wa 10 n’amanota 34 mu mikino 25.
Nyuma yo kudahirwa n’intangiriro z’uyu mwaka w’imikino, ariko ikaba imaze imikino umunani yikurikiranya idatsindwa, kuri uyu wa Mbere, AFC Leopards yakiriwe n’uyu muyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya ayishimira uko iri kwitwara.
Uretse kuyakira ku meza, Senateri Kenneth yanahaye AFC Leopards ibihumbi 750 by’amashilingi ya Kenya (miliyoni 6.7 Frw), ayizeza kuyishakira undi muterankunga uyifasha.
Casa Mbungo avuga ko ikipe ye kuri ubu yamaze gukosora icyatumaga itsindwa cyane mu minota ya nyuma, asaba abafana gukomeza kuyishyigikira.
Ati "Twakoze neza, icyatumaga tutitwara neza n’ukutabasha kuguma mu mukino cyane mu minota ya nyuma, ariko ubu turi kuyitwaramo neza kandi ndashaka gushimira abakinnyi. Nishimiye uko ikipe iri kugenda yitwara umunsi ku munsi, biragaragaza ko hari icyizere kandi turi kubona amanota. Turakomeza gukora cyane”
AFC Leopards izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2019, aho izakirwa na Nzoia Sugar FC kuri Bukhungu Stadium mu Mujyi wa Kakamega.



















TANGA IGITEKEREZO