Ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Gicurasi, ni bwo hakinwe umunsi wa kabiri w’isiganwa rya mbere rya Shampiyona Nyafurika ya 2024, ukaba uwa mbere wo kurushanwa muri iyi Pearl of Africa Uganda Rally iri kubera i Jinja.
Bitandukanye n’uko byari biteganyijwe, agace ka mbere mu munani twagombaga gukinwa kuri uyu wa Gatandatu, ntikakinwe kubera impamvu z’umutekano wo mu muhanda. Akandi gace katakinwe ni aka munani kubera ko bwari bwije.
Nyuma y’uduce dutandatu twakinwe, Karan Patel ukinana na Tuassef Khan, yayoboye urutonde amaze gukoresha isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 25, arusha amasegonda 34 Umunya-Uganda Jas Mangat ukinana n’Umufaransa Laurent Magat.
Umunya-Kenya Hamza Anwar yabaye uwa gatatu yasizwe iminota ine n’amasegonda 11, akurikirwa n’Abanya-Uganda barindwi basoreje mu yindi myanya iri mu 10 ya mbere.
Pearl of Africa Uganda Rally 2024 izasozwa ku Cyumweru, tariki ya 12 Gicurasi, aho hateganyijwe uduce tune tuzagaragaze uwegukana iri siganwa rya mbere rya Shampiyona Nyafurika ya 2024.
U Rwanda ni rwo ruzakira isiganwa risoza umwaka w’imikino wo gusiganwa muri Afurika hagati ya tariki ya 18 n’iya 20 Ukwakira 2024.
VIDEO: Umunya-Kenya Karan Patel yongeye kwigaragaza, yegukana umunsi wa mbere w’irushanwa rya Pearl of Africa Uganda Rally 2024 ahigitse Umunya-Uganda Jas Mangat. pic.twitter.com/w2aY2zx2rc
— IGIHE Sports (@IGIHESports) May 11, 2024



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!