Hategekimana ni we wari mu izamu rya Rayon Sports ubwo yatsindaga Police FC ibitego 3-2. Ibi bitego bibiri uyu munyezamu yinjijwe ntiyishimiye uko ba myugariro be bitwaye aho yabashinje kumutsindisha haba mu mukino hagati na nyuma yawo.
Uyu munyezamu yashwanye na ba myugariro be nyuma y’igitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri nyuma y’uko Kapiteni Rwatubyaye Abdul yari atakaje umupira, gusa kubera igitsure uyu myugariro agira yamusabye gutuza maze arabikora.
Nyuma ku gitego cya kabiri cya Kayitaba Jean Bosco ku munota wa kabiri w’inyongera ya 90, na bwo Hategekimana yanenze ba myugariro be ababwira amagambo akomeye abashyira mu majwi ko bongeye kumutsindisha.
Amakuru ava muri Rayon Sports yemeza ko Umutoza Haringingo Francis Christian yababajwe cyane n’ukuntu Hategekimana yavuganye nabi n’abakinnyi bagenzi be nyuma y’umukino hakiyongeraho n’uko atagiye gushimira abafana dore ko ari umuco muri Rayon Sports.
Ikiyongera kuri ibi ni imyitwarire yagaragaje mu rwambariro aho yari agiye kurwana na Kapiteni we Rwatubyaye Abdul n’Umutoza w’Abanyezamu ba Rayon Sports, Umurundi Niyonkuru Vladmir abakinnyi n’abatoza bakabajya hagati.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki ya 4 Gicurasi 2023, Hategekimana yanditse ubutumwa burebure asaba imbabazi abakinnyi, abatoza ndetse n’Ubuyobozi.
Umutoza Haringingo kandi ntiyishimiye uburyo Umunyezamu we Hategekimana yihesheje ikarita y’umuhondo nyuma y’igitego cya kabiri aho yafashe umupira akawugumana abakinnyi ba Police FC baza kuwumwaka agashwana na bo.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo guhagarika Hategekimana umukino umwe kubera iyo myitwarire.
Igihano cy’umukino umwe yahawe gisobanuye ko uyu munyezamu azasiba umukino Rayon Sports izahuramo na Gorilla FC ku mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!