Ikipe ya Real Madrid yagiye gukina idafite kapiteni wayo Sergio Ramos wari ufite amakarita abiri y’umuhondo atamwemerera gukandagira mu kibuga.
Ku munota wa 7 w’igice cya mbere, Hakim Ziyech wa Ajax yaberebye mu izamu atsinda igitego cya mbere, David Neres asongomo ku munota wa 18 icya kabiri kiba kiranyoye bakomeza kuyobora umukino kugeza iminota 45 y’igice cya mbere irangiye.
Mu gice cya kabiri nabwo Ajax ntiyababariye Real Madrid kuko ku munota wa 62 Dusan Tadic yashyizemo igitego cya gatatu, naho Lasse Schone agashyiramo icy’agashinguracumu ku munota wa 72.
Real Madrid yakubitirwaga ku kibuga cyayo Santiago Bernabeu, yabonye igitego cy’impozamarira ku munota wa 70 gitsinzwe na Marco Assensio.
Ku munota wa gatatu w’inyongera Nacho Fernandez yahawe ikarita y’umutuku.
Ajax yahise ikomeza muri ¼ cya Champions League kuko yahise igira igiteranyo cy’ibitego bitanu kuri bitatu bya Real Madrid. Iyi kipe yaherukaga kugera muri iki cyiciro mu mwaka wa 2003.
Ikipe ya ya Tottenham yo bwongereza nayo yakomeje muri ¼ nyuma yo Borussia Dortmund igitego kimwe ku busa cyatisinzwe na Harry Kane. Iyi kipe n’ubundi niyo yari ifite amahirwe yo gukomeza kuko mu mukino ubaza yari yatsinze ibitego bitatu ku busa.
Kuri uyu wa Gatatu muri UEFA Champions League hateganyijwe imikino ikomeye, irimo uhuza Paris Saint-Germain na Manchester United, urabera i Paris.



















TANGA IGITEKEREZO