Nk’uko bisanzwe Ingabo z’u Rwanda zihurira mu irushanwa rigamije kubungabunga ubuzima bwiza mu basirikare ndetse n’ubusabane hagati y’imitwe igize Ingabo z’u Rwanda.

Muri iyi mikino iba iri mu byiciro by’abagabo n’abagore hakinwa Umupira w’Amaguru, Volleyball, Basketball, Handball, imikino ngororamubiri na Netball.

Mu mpera z’icyumweru amakipe yitwaye neza kurusha andi azahura mu mpera ahatanire ibikombe n’imyanya ya gatatu.

Tariki ya 24 Mutarama, kuri Kigali Pelé Stadium hazakinirwa umukino w’umwanya wa gatatu, aho Ishuri rya Gisirikare rya Nasho (BMTC Nasho) rizakina n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako (RMA Gako) mu mupira w’amaguru.

Kuri uwo munsi BMTC Nasho izakina na Diviziyo ikoresha imodoka z’intambara (Mechanised Division) muri Basketball, mu gihe RMA Gako izahura na BMTC Nasho muri Volleyball.

Tariki ya 28 Mutarama, hazakinwa imikino ya nyuma muri Basketball, aho SOF izakina na RMA Gako, muri Volleyball RG ikine na Task Force Division.

Tariki ya 29 Mutarama kuri Sitade ya Bugesera hazabera imikino ngororamubiri ndetse n’amarushanwa yo kurasa azaba ku itariki ya 30 Mutarama mu Ishuri rya Gisirikare i Gabiro.

Imikino ikomeye ni iy’umupira w’amaguru izabera kuri Kigali Pele Stadium, aho mu bagore RAF izahura na MP BDE, naho RG ikine na SOF mu bagabo.

RDF yasabye abakunzi b’imikino kuzakurikirana iyi mikino.

SOF na RG bizahurira ku mukino wa nyuma
SOF na RG bizahurira ku mukino wa nyuma
Uko imikino ya nyuma ya gisirikare iteganyijwe
Uko imikino ya nyuma ya gisirikare iteganyijwe