Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nzeri 2022, ni bwo Roger Federer na Rafael Nadal bakina n’Abanyamerika Jack Sock na Frances Tiafoe muri Irushanwa ryiswe "Laver Cup."

Uyu mukino wemejwe ku wa Kane tariki ya 22 Nzeri 2022, ubwo hatangazwaga ingengabihe y’umunsi wa mbere wa Laver Cup.

Roger Federer na Rafael Nadal bari abakeba b’ibihe byose muri Tennis kuva mu myaka 15 ishize, kuri iyi nshuro barakinana mu ikipe imwe.

Muri uyu mukino, ibi bihangange biraba bihagarariye Ikipe y’u Burayi mu gihe Abanyamerika Jack Sock na Frances Tiafoe batoranyijwe nk’ab’ikipe y’Isi.

Umusuwisi Roger Federer w’imyaka 41 yegukanye Grand Slam inshuro 20 [umuntu bivugwa ko yazitwaye iyo yegukanye amarushanwa ane arimo Australian Open, Roland Garros, Wimbledon na US Open mu mwaka umwe].

Mu gusezera uyu mukino yanditsemo amateka, Roger Federer arakinira muri O2 Arena, inyubako iherereye i Londres yakira abafana bagera ku bihumbi 20.

Roger Federer na Nadal mu mikino 40 yabahuje, uyu Musuwisi yatsinze 24, atsindwa 16, ibibagira ibihangange muri Tennis kuko uwabahuzaga wabaga ukomeye.

Tariki 15 Nzeri 2022 ni bwo rurangiranwa muri Tennis, Roger Federer, yatangaje ko azahagarika gukina uyu mukino nk’uwabigize umwuga kubera imvune yo mu ivi.

Icyo gihe yatangaje ko ateganya kugaragara mu mukino azahuriramo n’undi mukinnyi ariko byari bitaratangazwa ko ari Nadal w’imyaka 36, ufite Grand Slam 22.

Ubwo yatangazaga ko agiye guhagarika gukina nyuma y’amezi 18 yari amaze yivuza imvune yo mu ivi, yavuze ko yashenguwe no kuba adakomeje uyu mukino yihebeye.

Federer yabaye nimero ya mbere muri Tennis ibyumweru 310, yisangije agahigo ko kumara ibyumweru 237 byikurikiranya ari uwa mbere. Yatwaye Gland Slam 20 yatwaye ibikombe 103 ari wenyine, ndetse yanatwaye umudali w’umuringa mu mikino Olempike ya 2012.

Umukino aheruka gukina mu irushanwa n’uwo yatsinzwe na Hubert Hurkacz muri kimwe cya kane kirangiza cya Wimbledon y’umwaka ushize.

Roger Federer yahujwe na Rafael Nadal mu mukino wa nyuma wo gusezera kuri Tennis
Roger Federer yahujwe na Rafael Nadal mu mukino wa nyuma wo gusezera kuri Tennis
Ku ngengabihe y'Umunsi wa Mbere wa "Laver Cup", umukino ukomeye urahuriramo Federer na Nadal
Ku ngengabihe y'Umunsi wa Mbere wa "Laver Cup", umukino ukomeye urahuriramo Federer na Nadal