Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Godswill Akpabio International Stadium muri Nigeria. Ikipe ya RS Berkane ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 97 yishyurwa ku munota wa 117.
Penaliti yatewe na Youssef El Fahli ku munota wa 97 yafashije abakinnyi ba RS Berkane kugira icyizere ariko nyuma y’iminota icumi, Thembinkosi Lorch yahise akishyura anahembwa nk’umukinnyi witwaye neza.
Iminota 120 irangiye, amakipe yombi yagiye mu gutera penaliti, abakinnyi ba RS Berkane baziteye neza mu gihe Orlando Pirates bahushije imwe.
Wari umukino ukomeye kuko amakipe yombi yari yegeranye mu mibare ivamo amahirwe y’igitego. Abakinnyi ba RS Berkane bateye amashoti umunani kuri 12 ya Orlando Pirates.
Mu mashoti umunani ya RS Berkane, abiri niyo yagannye mu izamu mu gihe muri 12 ya Olando Pirates yo muri Afurika y’Epfo harimo atandatu agana mu izamu.
Nubwo yatsinzwe, Orlando Pirates yasoje umukino yihariye umupira ku kigero cya 51% mu gihe RS Berkane byari 49%.
Mu nzira RS Berkane yari irimo, yasezereye APR FC mu ijonjora rya gatatu ryo gushaka itike y’amatsinda mu gihe muri ¼ , Orlando Pirates yasezereye Simba SC yo muri Tanzania.
RS Berkane yatwaye iki gikombe ku nshuro ya kabiri kuko yanagitwaye mu mwaka w’imikino 2019-2020 itsinze Pyramids yo mu Misiri ku mukino wa nyuma.
Orlando Pirates nta gikombe mpuzamahanga iratwara uretse ko mu 2015 yageze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa igatsindwa na Étoile Sportive du Sahel yo muri Tunisie.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!