00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSSB yegukanye igikombe mu mikino y’ishyirahamwe ry’abakozi b’ibigo na minisiteri

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 25 January 2015 saa 06:27
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibwiteganyirize mu Rwanda RSSB cyegukanye igikombe mu mukino wa Basket uhuza ibigo by’abakozi ba Leta, abigenga na Minisiteri zitandukanye mu Rwanda.
Tariki ya 26 Mutarama 2014, mu mikino itegurwa n’Ishyirahamwe ry’imikino ihuza Abakozi b’ibigo na Minisiteri mu Rwanda ARPST (Association Rwandaise pour la Promotion du Sport dans le milieu du Travail); ibigo na minisiteri byahwe ibikombe bigera ku icumi harimo na RSSB yagukanye igikombe mu mukino wa Basket nyuma yo (…)

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibwiteganyirize mu Rwanda RSSB cyegukanye igikombe mu mukino wa Basket uhuza ibigo by’abakozi ba Leta, abigenga na Minisiteri zitandukanye mu Rwanda.

Tariki ya 26 Mutarama 2014, mu mikino itegurwa n’Ishyirahamwe ry’imikino ihuza Abakozi b’ibigo na Minisiteri mu Rwanda ARPST (Association Rwandaise pour la Promotion du Sport dans le milieu du Travail); ibigo na minisiteri byahwe ibikombe bigera ku icumi harimo na RSSB yagukanye igikombe mu mukino wa Basket nyuma yo gusezerera ikipe y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Umutungo Kamere (RNRA).

RSSB yageze ku cyiciro cya nyuma mu mikino ibiri ari yo Basket Ball na Volley Ball hose mu bagabo maze yegukana igikombe cyo muri Basket Ball naho muri Volley ihabwa imipira ibiri yo gukina kuko ho yabaye iya kabiri.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye, wasoje ayo marushanwa ku mugaragaro akanatanga ibihembo yagaragaje ko abakozi bashoboye kandi ko uretse n’ubusabane bibongerera n’ubuzima bwiza.

Yagize ati “Ntawavuga ko iyi mikino itagiriye abakozi akamaro baba aba leta abikorera na za minisiteri, kuko ahubwo barushijeho no kumenyana.”

Yanongeyeho ko nta mukozi wakora adafite ubuzima bwiza bityo abayobozi bose na za minisiteri bakaba basabwa kubishishikariza abakozi babo ndetse nabo ubwabo bakabyitabira.

Umuyobozi wa ARPST Busabizwa Parfait yatangaje ko iyo mikino izakomeza kandi ko yitabiriwe n’ibigo ndetse na minisiteri ugeranyije n’indi myaka yabanje.

Yagize ati “Imikino muri iri shyirahamwe yatangiye mu mwaka wa 2000 kugeza ubu, n’ubwo hari ibigo usanga bikinisha abakozi batari ababyo ariko turabigenzura ku buryo ubu iyo mico nubwo itaracika burundu ariko igenda igabanuka.”

Imikino ya ARPST ihuza ibigo bya Leta, ibigo by’igenga ndetse na minisiteri , ikaba iba guhera muri Nyakanga kugeza mu Kuboza buri mwaka, ikaba igamije ubusabane mu bakozi no gutuma bakomeza kugira amagara mazima.

Hatangajwe ko impamvu iyo mikino itarangiranye n’umwaka wa 2014 ikaba yashojwe mu 2015 ari uko u Rwanda rwakiriye amakipe y’i Burundi na yo yo mu ishyirahamwe ry’abakozi na minisiteri muri iki gihugu.

Uko ibikombe byatanzwe

Muri Football - Abagabo: - Mu rwego rwa Ministere, Igikombe cyatwawe na MINADEF
- Mu rwego rw’ibigo bya Leta, igikombe cyatwawe na RNRA (Ikigo gishinzwe umutungo kamere mu Rwanda) Mwareba hepfo amafoto nafashe mukagira ayo mukoresha.
- Mu rwego rw’abikorera: Igikombe cyatwawe na INYANGE Industries

Muri Basketball - Abagabo: - Mu rwego rwa Ministere: Igikombe cyatwawe na MINAGRI
- Mu rwego rw’igigo bya Leta: Igikombe cyatwawe na RSSB
- Mu rwego rw’abikorera: Igikombe cyatwawe na BK (Bank of Kigali)

Muri Basketball - Abagore: - Mu rwego rw’ibigo bya Leta: Igikombe cyatwawe na RNRA (Ikigo gishinzwe umutungo kamere mu Rwanda) Mwareba hepfo amafoto nafashe mukagira ayo mukoresha

Muri Volleyball - Abagabo: - Mu rwego rwa Ministere: Igikombe cyatwawe na MINADEF
- Mu rwego rw’ibigo bya Leta: Igikombe cyatwawe na RCNM (Rwanda Council of Nurse and Midwives)

Muri Volleyball - Abagore: - Mu rwego rw’ibigo bya Leta: Igikombe cyatwawe na RRA (Rwanda Revenue Authority)

Minisitiri w'ABakozi ba Leta n'Umurimo arimo kureba imikino

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages