00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Afurika y’Epfo yihariye imidari mu irushanwa nyafurika rya Triathlon

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 6 August 2018 saa 09:33
Yasuwe :

Afurika y’Epfo yihariye imidari mu irushanywa nyafurika ry’umukino wa Triathlon ryaberaga mu Rwanda, aho yegukanye imidarli ibiri mu bagabo n’umwe mu bagore, u Rwanda rwegukana imidari ibiri mu bagore naho Namibia yegukana umudari umwe mu bagabo.

Muri iri rushanwa ryabaye ku wa Gatandatu tariki 4 Kanama 2018, abakinnyi basiganwaga mu bintu bitatu birimo koga mu kiyaga cya Kivu, gutwara igare no kwiruka ku maguru.

Uwa mbere mu bagabo yabaye Jean Paul Burge wo muri Namibia wakoresheje iminota 56 n’amasegonda 12, uwa kabiri aba Matthew Greer wo muri Afurika y’Epfo wakoresheje iminota 56 n’amasegonda 16 naho mugenzi we Dylan Nortje aba uwa gatatu akoresheje iminota 57 n’amasegonda 50.

Mu bagore, Umunyafurika y’Epfo Jodie Berry yanikiye abanyarwandakazi akoresheje 1:11:55’ mu gihe Uwineza Hanani yabaye uwa kabiri akoresheje 1:23:42’ naho Dukuzimana Samillah aba uwa gatatu akoresheje 1:30:13.

Mu ngimbi zitarengeje imyaka 23 Issoufou Sani Bourena wo muri Niger yabaye uwa Mbere, Kevin Niyitanga wo mu Rwanda aba Uwa kabiri naho Stiven Rukundinka aba uwa Gatatu.

Mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga, Jakub Sterchey wo muri Pologne yabaye uwa Gatatu mugenzi we Kristoph Zamasz aba uwa kabiri mu gihe Erik Thorstensen wo muri Autriche yabaye uwa mbere.

Joodie Berry wabaye uwa mbere mu bagore yashimye uburyo abanyarwanda bamwakiriye avuga ko yifuza kuzagaruka gusura u Rwanda.

Yagize ati “Ndishimye cyane kubera kwegukana aya marushanwa kuko maze iminsi naravunitse, nkaba narakoze imyitozo nitegura aya marushanwa none mbashije kuyatsinda. Nkaba nshima u Rwanda kubera ukuntu bayateguye bakanatwakira neza, ndifuza kuzagaruka ubutaha.”

Uwineza Hanani usanzwe ari uwa mbere mu Rwanda yavuze ko ikibazo bahuye nacyo ari amagare aciriritse bakoreshaga mu gihe bagenzi babo bakoreshaga amagare agezweho.

Yagize ati “Ikibazo twahuye nacyo ni amagare kuko ni makeya kandi nayo dufite ntabwo akomeye, badufashije tukabona amagare ashoboye twagera kure. Ubu nashimishijwe nuko hari umuntu uri imbere yanjye, ngiye kwitoza amazi n’igare kuko kwiruka nta kibazo mfite.”

Rurengayire Guy ushinzwe amakipe y’igihugu muri Minisiteri ya Siporo, yashimiye abateguye aya marushanwa nyafurika asaba abanyarwanda kwirinda kuzongera gutegura amarushanwa agatwarwa n’abandi.

Yagize ati “Ndishimye cyane kandi ndabizeza ko Minisiteri tuzakomeza kuba hafi uyu mukino wa Triathlon, ndabasaba ko mwakomeza kwita ku rubyiruko ku buryo uriya mukobwa wo muri Afurika y’Epfo yadusize cyane, ndifuza ko ubutaha n’uwacu yazamwegera, dufatanye twese tureke gutegura abandi bagatsinda.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon, Mbaraga Alexis, yavuze ko ikibazo cy’ibikoresho aricyo bagiye kwitaho cyane nyuma y’amahugurwa y’abatoza.

Yakomeje agira ati “Kutagira amagare ni ikibazo cy’ubushobozi ariko kuba tubasha kubona amagare umunani bakoresha ni intambwe, ikibazo cy’ibikoresho nicyo tugiye kwibandaho kuko ikibazo cy’abatoza cyo kirimo gukemuka.”

Ni ubwa mbere u Rwanda rwakiriye irushanwa nyafururika rya Triathlon rikinwa abantu basiganwa ku magare, kwiruka ku maguru no koga, rikaba ribaye ku nshuro ya 28. Ryitabiriwe n’ibihugu bitandatu ari byo Niger, Afurika y’Epfo, Namibie, Kenya, u Rwanda n’Ibirwa bya Maurice.

v


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages