00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Amakipe y’abangavu batewe inda yahawe ibikoresho

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 2 January 2022 saa 06:58
Yasuwe :

Amakipe y’umupira w’amaguru y’abangavu basambanyijwe bakanaterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure, yahawe ibikoresho bya siporo bizabafasha gusubukura imyitozo ndetse n’amatungo magufi azabafasha kwiteza imbere.

Ibikoresho byatanzwe birimo imyambaro n’imipira y’amaguru, ibikoresho by’abasifuzi n’amatungo 25 (ihene, intama n’ingurube). Byahawe abo mu Mirenge ya Kanama, Nyakiriba, Rugerero, Gisenyi na Nyamyumba.

Abahawe ibikoresho bavuze ko bagiye gusubukura imyitozo yari yarahagaze kubera kubyara nyuma hakazamo n’icyorezo cya COVID-19.

Umugwaneza Fridaus utuye mu Murenge wa Rugerero yavuze ko kubyara byatumye ahagarika imyitozo, avuga ko kuba abonye ibikoresho agiye gusubukura imyitozo nk’uko byahoze.

Ati “Nabyaye mfite imyaka 15 mpita ncikiriza amashuri kuko utabasha kujya kwiga uhetse uruhinja. Kubyara byanagize ingaruka kuri siporo nari nsanzwe nkora kuko kuri ubu sinkibasha gukina nk’uwabigize umwuga. Ubu ngiye gusubukura imyitozo dore ko banampaye n’itungo rizamfasha.’’

Mugisha Liliane wakinaga mu makipe y’abagore yavuze ko kubyara byatumye asubira inyuma ariko kuba bagiye gusubukura imyitozo afite icyizere cyo kuzongera kuzamura urwego.

Yakomeje ati “Nabyaye mfite imyaka 18, imibereho irahinduka kubera gufata inshingano zo kurera. Ishuri nahise ndicikiriza, uwansambanyije arafungwa kurera umwana njyenyine birangora. Nari nsanzwe nkina mu Ikipe ya Scandinavia WFC ariko kuri ubu singikina. Ubwo tubonye ubufasha ngiye kuzamura urwego ngere aho nari ndi, nsubire mu makipe akomeye.”

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ushinzwe guteza imbere Umugore binyuze muri Siporo (AKWOS), Rwemarika Félicité, yavuze ko bashinze amakipe mu Mirenge ya Kanama, Nyakiriba, Rugerero, Gisenyi na Nyamyumba mu gutanga ubutumwa bugamije kwimakaza umuco n’amahoro.

Ati “Mu bikorwa twakoze muri uyu mushinga harimo kubaka Inzu y’Ababyeyi ku Kigo Nderabuzima cya Mudende no gusana amavuriro mato ngo aba bangavu bajye babona serivisi yo kubaganiriza ku buzima bw’imyororokere ndetse tunakomeza gukangurira ba bangavu gukora siporo mu makipe nk’inzira yo kuganirizwa banaganirizwa kw’ihohoterwa bakorerwa."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Murenzi Augustin, yavuze ko ubufasha aba bangavu bahawe buzabafasha kwiteza imbere.

Ati “Aba bangavu bahawe ibikoresho bya siporo bizabafasha mu guteza imbere siporo kandi no mu gihe COVID-19 izaba icishije make turizera ko amarushanwa ubwo azaba agarutse ibikombe tuzabitwara. Aya matungo bahawe azabafasha kwiteza imbere.”

Kuva umwaka wa 2021 utangiye mu Karere ka Rubavu habarurwa abangavu 128 basambanyijwe bakanaterwa inda, ni mu gihe abagabo babigizemo uruhare babashije kugezwa imbere y’inkiko ari 47.

Amakipe y’abangavu batewe inda mu Karere ka Rubavu yahawe ibikoresho
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ushinzwe guteza imbere Umugore binyuze muri Siporo (AKWOS), Rwemarika Félicité, yavuze ko bashinze amakipe mu mirenge itandukanye y'Akarere ka Rubavu mu gutanga ubutumwa bugamije kwimakaza umuco n’amahoro
Buri kipe ya buri murenge yahawe imyambaro, imipira n'ibikoresho by'abasifuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages