00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hategekimana Bonaventure ‘Gangi’ yasezeweho bwa nyuma (Amafoto)

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 17 November 2017 saa 02:48
Yasuwe :

Hategekimana Bonaventure ‘Gangi’ wakiniye amakipe hafi ya yose akomeye yo mu Rwanda n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Rubavu.

Gangi yitabye Imana ku wa 15 Ugushyingo 2017 azize uburwayi, aho yari amaze igihe mu bitaro; yabanje kurwarira mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ibya Ruhengeri, ibya Gisenyi, aza kujyanwa no mu bya Kabutare ari naho yaguye.

Umurambo wa Gangi wagejejwe i Rubavu kuwa Kane, asezerwaho bwa nyuma kuri uyu wa Gatanu iwe mu Murenge wa Gisenyi, mu gace kazwi nka Majengo. Nyuma hatuwe igitambo cya misa cyo kumusabira muri Paruwasi Gatolika ya Muhato, irangiye ajyanwa gushyingurwa mu irimbi rya Kurundo riri mu Murenge wa Rubavu.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Gangi yatangaje ko ahagaritse umupira w’amaguru kubera uburwayi bwamufashe mu mpera za 2016 bugatangira ari ikibyimba cyamufashe ku ijosi bakakibaga.

Gangi yakiniye amakipe akomeye nka APR FC, Rayon Sports, Police FC, ATRACO, Kiyovu Sports, Mukura VS, Espoir, Marines, Etincelles, AS Muhanga FC na Musanze FC ari nayo yasorejemo.

Hategekimana Bonaventure Gangi yavutse mu 1981, avukana na mushiki we ari abana babiri gusa. Yitabye Imana ku myaka 36 afite umwana umwe w’umukobwa ariko yari yaratandukanye n’umugore we.

Hategekimana Bonaventure ‘Gangi’ yasomewe misa yo kumusezeraho muri Paruwasi Gatolika ya Muhato
Hategekimana Bonaventure ‘Gangi’ yakiniye Ikipe y’Igihugu, Amavubi
Umuryango wa Hategekimana Bonaventure ‘Gangi’ mu misa yo kumusezeraho bwa nyuma
Umugore wa Hategekimana Bonaventure ‘Gangi’
Perezida w'abafana ba Kiyovu Sports ‘Gangi’ yakiniye yamusezeyeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages