Komite y’Igihugu y’Imikino Olempike yatangaje ko zimwe mu mpinduka zigiye kugaragara muri Siporo y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka ine ya manda y’ubuyobozi buherutse gutorwa harimo gutegura abakiri bato mu mikino itandukanye bagategurirwa rimwe n’abatoza bikozwe mu mucyo.
Muri uyu mwiherero hafatiwemo imyanzuro irimo n’uwo guca ingeso yo gukorera mu bwiru. Ibi bizatuma abanyamuryango bagaragarizwa ibibakorerwa bakanabigiramo uruhare mu gihe wasangaga hari abemezaga ko hari amakuru itabagezaho, harimo ibirebana n’inkunga zituruka ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi wa Komite Olempike Wungirije, Félicité Rwemarika, yagarutse ku mikorere idahwitse agaragaza uko yagiye ahezwa bikadindiza impano ye ndetse n’umusanzu yashoboraga gutera ku iterambere rya siporo mu gihugu.
Ati “ Mbere wasangaga abagize amashyirahamwe atandukanye bavuga ngo hari amafaranga yaje y’abatoza, ay’amahugurwa, cyangwa ay’abakinnyi ariko bajya gukina rimwe na rimwe ntibayabone. Hari n’igihe igihugu cyabaga gihagarariwe n’umuntu utari muri siporo; ubu twiyemeje ko amafaranga yose aba agenewe amashyirahamwe azajya ku rubuga kugira ngo amenyekane ndetse n’uburyo azakoreshwa. Noneho ntibazajye bavuga ngo hari amafaranga yaje ntitwayabona, urugi rurakinguye, icyo bazajya bifuza ko babona bazajya bagihabwa.”
Nzeyimana Célestin wahoze ayobora Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda) wanatorewe kuba mu nama ngenzuzi muri Komite Olempike avuga ko hagiye haba ibintu byo gukorera mu bwiru ku buyobozi bwahozeho bitewe n’ubumenyi buke ndetse n’inyungu za bamwe.
Ati “ Mbere kubona amakuru y’ibyaberaga muri Komite Olempike byari bigoranye ariko ubu ngubu mu minsi ibiri tumaze twamenye uko gahunda ziterwa inkunga, izihari ndetse n’izidahari. Kera habagaho ubwiru biturutse akenshi ku bantu babaga badashoboye bakanga gukora ibintu byinshi ngo batagaragaza ubushobozi bwabo bigatuma bamwe bahisha ibyo bishe. ’’
Nzeyimana yemeza ko habaga harimo kwikunda no kutamenya ibgyo bakora ariko ngo imyanzuro yafashwe iratanga icyizere ku iterambere rya siporo mu Rwanda.
Perezida wa Komite Olempike mu Rwanda, Ambasaderi Valens Munyabagisha, yavuze ko bagiye gucyemura ikibazo cy’imikoranire ya hafi n’amashyirahamwe birinda kwinjira mu mikorere bwite yayo.
Ati “ Ubu tugiye gutangira gukorera mu mucyo, amashyirahamwe azaduha raporo, tuzigenzure ariko tutivanze mu mikorere yabo ya buri munsi. Ni ukureba ko izitangwa arizo kugira ngo nituramuka tumenye ahari ibibazo tube twabyereka inzego zibishinzwe, ahari ibitaranogejwe mbere tugashaka uko twabicyemurira hamwe.”
Komite Olempike igizwe n’amashyirahamwe 32, iyobowe na Valens Munyabagisha wungirijwe na Rwemalika Félicité batowe muri Werurwe 2017.
Mu minsi ibiri abanyamuryango bamaze mu Karere ka Rubavu batoye abayobozi bo kuzuza Komisiyo zitari zaratowe zigizwe n’abagenzuzi b’imari n’abagize akanama nkemurampaka.



















TANGA IGITEKEREZO