00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rugaju Reagan yateguje gushyira hanze Lorenzo yise ’Gore Gore’

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 February 2026 saa 01:19
Yasuwe :

Umunyamakuru wa Siporo kuri RBA, Rugaju Reagan, yavuze ko hari igihe kizagera agashyira hanze byose azi kuri Musangamfura Christian ‘Lorenzo’ bakoranye, kandi kuva icyo gihe nta muntu uzongera kumuha amazi.

Ndayishimiye Rugaju Reagan na Musangamfura Christian Lorenzo bahoze bakorana kuri RBA, ariko uyu wa nyuma aza kuhava nyuma yo guhagarikwa kubera ko bombi barwanye ku wa 26 Kamena 2025, ubwo bari muri RBA Hafi Yawe, gahunda yo kwegereza Radio Rwanda abaturage mu Karere ka Karongi.

Nyuma yaho byagiye bivugwa ko bombi badacana uwaka. Reagan yavuze ko Lorenzo yishimiye ifungwa rye ubwo RDF yakurikiranaga ibijyanye n’ikoreshwa nabi ry’amafaranga muri APR FC, ariko nyuma yo gufungurwa k’uyu munyamakuru, bongeye kugaragara hamwe bamamaza ibikorwa bitandukanye.

Gusa byasaga no kurenzaho kuko ihangana ryabo ryongeye kugaragara muri iki cyumweru ubwo byamenyekanaga ko Ngabo Roben wari ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri Rayon Sports yasezeye, abakurikira hafi ibyo muri iyi kipe bemeza ko ababyihishe inyuma ari abanyamakuru ba SK FM ndetse Lorenzo ari we uzamusimbura.

Itangazo rya Rayon Sports ryamagana ibyatangajwe na Reagan kuri Radio Rwanda, avuga ku irekurwa rya myugaruro Serumogo Ali ritavuzweho rumwe muri Gikundiro ryatumye icyari kibyimbye hagati y’uyu munyamakuru na Lorenzo kimeneka.

Kuba iri tangazo ryarasohotse ku mbuga bwite za Lorenzo mbere y’imbuga nkoranyamabaga za Rayon Sports byatumye benshi bemera ko ibyavuzwe byari ukuri, ko ari we wasimbuye Ngabo Roben, nubwo we yabyamaganiye kure.

Muri ‘Live’ yakoze kuri ‘Instagram’ ku mugoroba wo ku wa Gatanu, Rugaju Reagan yagaragaje ko bitumvikana uburyo itangazo ry’ikipe ryabanza ku muntu utayirimo.

Ati “Itangazo ryanditse, atari kuvuga ngo hari amakuru ndikumva avuga uku. Oya. Mfite itangazo rya Rayon, ndirekuye Saa 18:45, noneho Rayon irirekuye nyuma y’iminota itanu.”

Yongeyeho ko uyu mugenzi we bakoranye, yise “Gore Gore”, amuzi neza kuko babanye.

Ati “Nta gishya. Buriya agira utuntu tw’udusazi, arisaza agacumba. Iyo umukanze gato ajya mu mwanya we. Noneho aho abera umuntu w’umuswa, agahita avuga ngo bamwinjiriye kuri Twitter ye, ahita asiba ibintu.”

Yongeyeho ati “Ni abantu bagenda bagatuka B&B kugeza ubwo Castar [Bagirishya] yihanangiriza kuri ‘micro’. Bakataka Jean Luc, bakamuvaho bakajya kuri Ngabo, bakajya kuri Léonidas [Ndayisaba], Mutangazagi [Nkusi Denis], Faustin [Mugenzi], mbese ni ukumirwa.”

Uyu munyamakuru yashimangiye ko adacana uwaka na Lorenzo ndetse na we yabigaragaje ubwo yafungwaga.

Ati “Mfungwa yari azi ko nzaheramo, ndagaruka. Arakomeza, ndihanangiriza ndasaba ndavuga nti rekeraho. Hari ukuntu umuntu agenda ukabona arakabije. Rimwe ukaba wamusubiza ngo atuze. Gore Gore ni umuntu ugoye, ameze nka wa mubu utumva, rimwe bisaba ko umureka.”

Ndayishimiye Rugaju Reagan yagaragaje ko adacana uwaka na Lorenzo

Reagan yagaragaje ko yababajwe n’uko Ngabo Roben afata nk’inshuti ye magara imwitaho n’iyo arwaye, yashatse kugirirwa nabi no kwirukanishwa muri Rayon Sports.

Ati “Iyo umuntu agira ishyari nka kuriya, ati reka mfate Ngabo mwirukanishe, ntware umwanya we, none se bimaze iki? Namusaba ko yagarukira aho yagejeje. Ngabo ni murumuna wanjye, twakoranye kuri Radio 1, mukunda, ankunda. Ni wa muntu umba hafi nkabibona ko ari inshuti nyanshuti.”

“Iyo basezerera Ngabo mu mahoro ntacyo byari bintwaye, ariko sinari kwemera ko bajya kumuhimbira ngo bamugire umuntu w’umusinzi, ngo wananiwe akazi, ngo bamuharabike. Nari mbizi ko bazanyibasira kuko ari ukugira ngo bacubye ukuri turi kuvuga.”

Yavuze kandi ko nta muntu yagiriye inama muri iyi Si nka Lorenzo, ndetse yagiye yitambika kenshi ku makosa yabaga yakoze muri RBA.

Yongeyeho ko azashyira hanze ibintu byose amuziho ndetse icyo gihe nta muntu uzajya amuha amazi yo kunywa.

Ati “Igihe nikigera nzavuga ibintu byo ku Kibuye, ibyatumye yirukanwa nzabivuga. Nakomeza kunshotora, nzashyira hanze akantu kose k’ibyabereye ku Kibuye ajya kwirukanwa kuri Radio Rwanda.”

“Niba Radio Rwanda ikwirukanye, Radio 10 ikakwirukana, Radio Rwanda yo ni nka kabiri, mu myaka itatu ukaba umaze gukorera radiyo enye, bigaragaza uwo ari uwe. Niba hari umuntu wakuvuze nabi wagiye kubiregera?”

“Umunsi navuga kuri Gore Gore, nta n’umuntu wakongera kumuha amazi. Gore Gore ndamuzi, nta muntu umuzi nka njye. Mu bantu bose bakoranye na Gore Gore, hari abantu batatu bamuzi kurusha abandi, abo ndimo. Ndatekereza ko ibi bintu twabireka bikarangira.”

Kuri Sam Karenzi ukorana na Lorenzo, Rugaje Reagan yagize ati “Sam ni mukuru wanjye. Nta kibazo nagirana na we.”

Lorenzo yisobanuye

Mu kiganiro yagiranye na Rugimbana Théogène wakoraga kuri “Live” kuri Tiktok, Lorenzo yavuze ko atabona akazi muri Rayon Sports kandi Umuvugizi w’iyi kipe, Gakwaya Olivier, batavugana.

Ati “Gakwaya iyo duhuye ntansuhuza kuko ntumvikanye na we ku mvugo yo kwita abakinnyi ba Rayon Sports abaswa. Umuntu uvuga ko bampaye akazi ni ugushaka kunyangisha abantu ariko ibi mbicamo nkabisohokamo nemye.”

“Ririya tangazo ryaciyeho mu matsinda ya WhatsApp, nari maze gushyira kuri konti yanjye iby’Umunsi wa Radiyo, ngiye kureba ndibona kuri konti yanjye nta yandi magambo ariho. Ryageze mu mafoto yanjye rivuye mu matsinda ya WhatsApp. Ndibonye, kuko nari ntararisoma, ndarisiba. Ni bwo navuze ngo bashobora kuba banyinjiriye kuko sinarishyizeho mbishaka, sinari nzi ko ari ukuri.”

“Birashoboka ko nibeshye nkarishyiraho. Byari kuba ari ikosa iyo ndishyiraho ari ibihuha ariko ryari ryo. Ibyo si byo umuntu yaheraho avuga ko ari njye waryanditse. Gakwaya yatubwiye ko Wasili ari we uri gukoresha imbuga za Rayon Sports.”

Lorenzo yashimangiye ko aziranye na Reagan ku buryo abizi neza ko ibiri kuba ari ukumuteranya n’abantu.

Ati “Arabizi ko n’uwampa akazi muri Rayon Sports ko gukoresha imbuga nkoranyambaga ntakemera. Ushaka kunyanga, ushaka kunyangisha abantu abikore.”

Umunyamakuru wa SK FM, Musangamfura Christian Lorenzo yavuze ko ibiri kumuvugwaho ari ugushaka kumwangisha abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages