00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurageretse hagati y’abanyamakuru b’imikino kuri SK FM na Isibo TV&Radio

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 February 2026 saa 03:53
Yasuwe :

Hatutumbye intambara y’amagambo hagati y’abanyamakuru bakora inkuru n’ibiganiro by’imikino kuri SK FM n’aba Isibo TV&Radio, bashinjanya kwica siporo y’u Rwanda no kugira ubunyamwuga buke.

Gucyocyorana hagati y’impande zombi kwatewe n’ikiganiro cyakozwe na Ndayisaba Leonidas, wavuze ko Rayon Sports ishobora kuba igiye guha akazi abanyamakuru ba SK FM.

Ati “Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, agiye kwirukana Ngabo Roben ushinzwe itumanaho muri Rayon Sports, yimike Karenzi cyangwa Lorenzo.”

Mu kiganiro cy’imikino cyatambutse kuri SK FM tariki ya 9 Mutarama 2026, abanyamakuru baganiriye ku byavuzwe n’uyu munyamakuru, bagaragaza ko habayemo kurengera.

Sam Karenzi yavuze ko abanyamakuru ba Isibo TV&Radio baciriritse kandi bahembwa intica ntikize, ndetse nta bushobozi Rayon Sports ifite bwo kuba yaha akazi umunyamakuru wa SK FM.

Ati "Ariko ibyo bitabapfu na byo mugiye kujya mubizana hano ngo tubivugeho? Mwagiye muha agaciro ibikwiriye kuba bihabwa agaciro? Uko inkende yurira igiti ni ko irushaho kugaragaza ubwambure bwayo.”

“Hari ibintu ubwabyo udakeneye gusobanura cyangwa gusubiza, ubwabyo ubyumva ahita yumva ko yataye umutwe. Lorenzo amafaranga ahembwa hano nta n’ubwo yegereye ayo Rayon Sports ishobora guhemba Ngabo, si no kungana, ahubwo ntiyegereye.”

Karenzi yagaragaje ko Ndayisaba yigeze kumusaba akazi, arakamwima, ahamya ko Isibo TV&Radio imuhemba angana n’ayo SK FM ihemba abana bakizamuka.

Ati “Njyewe ubivuga yansabye akazi, sinakamuhaye. Ubivuga umushahara abona aho akora, hano ufata abakiri bato b’abatangizi, abana bakizamuka. Warangiza ukumva ko ndwanira akazi, ko kujya gukora iki se?”

Musangamfura yanze kuripfana, avuga ko Ndayisaba Leonidas ari “ingayi”, kuko asebya abanyamakuru bamufasha ku kibuga, ashingiye ku kuba afite ubumuga bwo kutabona.

Ati “Uriya musaza [Léonidas] sindamukomozaho ikintu na kimwe [...], tuba tumukurura tumwereka aho yicara, tukamubera beza. Ni gute ahobora gufata amezi atatu atuka abantu kuri YouTube? Ni wo murongo mu mezi nk’atanu ashize. Ubutaha muri stade aziterura yizamukane.”

Karenzi yongeyeho ko abanyamakuru nka Ndayisaba bahawe akazi ko kumwita "igisambo" no kumushinja gusenya Rayon Sports, ariko ko nibakomeza atababyihanganira, ahamya ko afite "ubushobozi bwo guhamagara nyiri radio [Isibo TV&Radio] ntibarareyo", ati "Ndarahiye nabikora.”

Aya magambo yababaje abanyamakuru b’imikino kuri Isibo TV&Radio barimo Mugenzi Faustin ’Faustinho’, Nkusi Dennis ‘Mutangazaji’ na Ndayisaba Léonidas, bagaragaza akababaro kabo mu kiganiro cyabaye kuri uyu 10 Gashyantare 2025.

Mugenzi Faustin yasubije Karenzi ko niba afite ubushobozi bwo kwirukanisha abanyamakuru ba Isibo TV&Radio, yabikora, amumenyesha ko gahunda bafite yo kugaragaza abasenye siporo y’u Rwanda izakomeza. Ati "Uwavuze ko twazinduka tutari kuri izi micro, bigerageze cyangwa se bikore.”

Ndayisaba yifashishije shene ye ya YouTube, yerekana ko “iterabwoba no gusebanya ari iturufu yifashishwa na radiyo ya Sam Karenzi mu gusenya umupira w’amaguru.”

Yavuze kandi ko amagambo yumvise ari “yo magambo aciriritse numvise mu buzima bwanjye kuva natangira itangazamakuru.”

Uyu munyamakuru yakomeje ati “Ibindi byose wabivuga ariko kuvuga ko wakwirukanisha umuntu ku murimo, muvandimwe wanjye n’imyaka tumaze dukora, tutagukorera nawe urwana n’ubuzima, amaradiyo n’indi mirimo umuntu yakoze atari wowe wabigizemo uruhare, ahubwo mwaranahanganiraga ku murimo, si byo.”

Nkusi Denis we yatangaje ko abanyamakuru ba SK FM "bakora bayura”.

Aba banyamakuru ba Isibo TV&Radio bavuze ko guhemba amafaranga menshi umuntu ukora amasaha menshi, ntaho bihuriye no guhemba make utaha kare, kandi ngo ntibateze guhagarara ngo bamere "nk’abayobozi b’amakipe bazengerejwe” n’abanyamakuru b SK FM.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages