Mu gitondo cyo ku wa 4 Gashyantare 2025, ni bwo RAAL La Louvière yatangaje umukinnyi wahize abandi muri bane bari bahanganiye igihembo cy’utangiye neza umwaka wa 2025.
Gueulette yari ahanganye na bagenzi be barimo Mohamed Guindo, Fadel Goditaka na Djibril Lamego.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, ni umwe mu batangiye umwaka w’imikino neza n’uwa 2025 muri rusange, kuko ari mu bo iyi kipe iri kugenderaho.
Kugeza ubu ku munsi wa 19 wa shampiyiona, RAAL La Louvière iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 36, irushwa icyenda na S.V. Zulte Waregem ya mbere, mu gihe mu mpera z’iki cyumweru, tariki ya 9 Mutarama izahura na Lokeren-Temse.
Si mu ikipe ye gusa kuko Gueulette atanga umusanzu mu Ikipe y’igihugu, Amavubi, aho yayikiniye mu byiciro bitandukanye nko mu batarengeje 20, 23 no mu ikipe nkuru.
Uyu mukinnyi w’imyaka 20 yerekeje muri RAAL La Louvière yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bubiligi mu 2021, avuye muri KSV Roeselare yo muri iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!