00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Se wa Aliassime uri mu bakomeye muri Tennis ari gufasha abana bayikina mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 August 2026 saa 06:49
Yasuwe :

Academie Aliassime yashinzwe na Sam Aliassime, umubyeyi wa nimero ya kane ku Isi muri Tennis, Félix Auger-Aliassime, yatangiye gufatanya n’umunyabigwi muri Tennis y’u Rwanda, Uwizeyimana Mathieu, kugira ngo bazamura impano z’abakiri bato i Kigali.

Uwizeyimana Mathieu uzwi ku izina rya Matayo, ni umwe mu bakanyujijeho muri Tennis y’u Rwanda nk’umukinnyi, gusa nyuma yo guhagarika gukina yerekeje mu gutoza by’umwihariko abakiri bato.

Gutangira gukina Tennis akuze bikamubera imbogamizi zo kuyikina ku rwego yifuzaga kugeraho, biri mu byatumye atangiza irerero rifasha abana bo kuva ku myaka itatu.

Ati “Natangiye Tennis nkuze, sinagira amahirwe yo kuyikomeza nkagera ku rwego nifuzaga, kandi uyu ni umukino umukinnyi atangira akiri muto. Abana dufite bahera ku myaka itatu kugeza kuri 11, ni ikigero cyiza cyo gutangiriraho.”

Matayo yagiye mu mahugurwa yo gutoza muri Togo, afashijwe na Daniel Pelletier uba mu Rwanda, amuhuza na Sam Aliassime bakinanye, amugezaho igitekerezo cyo kuzamura uyu mukino mu Rwanda, kuko amahirwe n’ishoramari rya siporo ryoroshye.

Yamwemereye kujya amuha ibikoresho byo kwifashisha mu gutoza abana, ndetse u Rwanda rukajya mu bihugu bagomba kunyuramo bashaka abana bakwigishwa Tennis barihirwa n’amashuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada binyuze muri iri rerero ryiswe ‘Matayo Tennis Initiative Academy’.

Iri rerero ryatangiranye abana 60 barimo bake bari hejuru y’imyaka 12 bagejeje igihe cyo guhatana mu marushanwa y’abato mu Rwanda, n’abandi bagitangira bitoreza kuri Cercle Sportif de Kigali.

Perezida w’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda (FRT), Karenzi Théoneste, yashimangiye ko iyi gahunda ari imwe mu zo bazashingiraho bubaka Tennis y’abato.

Ati “Abakanyujijeho tubasaba kenshi ko baza kudufasha kuba intangarugero kuri barumuna babo. Intambwe Matayo yateye uyu munsi tuzakomeza kumushyigikira, kuko ni imwe mu zizadufasha kongera umubare w’abakinnyi ba Tennis dufite mu Rwanda bakina nk’ababigize umwuga.”

Félix Auger-Aliassime w’imyaka 26, na we yakuriye mu irerero rya se, Academie Aliassime, ndetse kugeza ubu ni umwe mu bakinnyi beza muri Tennis ku Isi, aho ari ku mwanya wa kane, inyuma ya Jannik Sinner wa mbere, Carlos Alcaraz wa kabiri na Alexander Zverev wa gatatu.

Uwizeyimana Mathieu 'Matayo' yabaye umukinnyi ukomeye muri Tennis
Abatoza bafasha abana bakiri bato
Abana batorezwa muri Cercle Sportif de Kigali
Academie Aliassime yatanze ibikoresho kuri Matayo Tennis Initiative Academy
Matayo Tennis Initiative Academy irimo abana 60 kugeza ubu
Abana bari muri Matayo Tennis initiative Academy bafite kuva ku myaka itatu
Perezida wa FRT, Karenzi Theoneste, ashyigikiye gahunda yo kuzamura urwego rw'abana bakina Tennis mu Rwanda
Daniel Pelletier wahuje Matayo na Sam Aliassime ari kumwe na Perezida wa FRT, Karenzi Théoneste
Matayo afatanya n'abatoza bafashwa na Niyigena Etiennem, nimero ya mbere muri Tennis mu Rwanda
Perezida wa FRT, Karenzi Théoneste, yijeje Matayo ubufasha bw'ishyirahamwe mu kuzamura abana bakiri bato muri Tennis
Uwizeyimana Mathieu 'Matayo' ashaka kugeza abana bo mu Rwanda ku rwego nk'urwa Félix Auger-Aliassime wa kane ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages