Seninga yasubiye i Musanze nyuma yo kuhaba mu mwaka w’imikino wa 2017/18, aho yayitoje mu mikino yo kwishyura, akayifasha kuguma mu cyiciro cya mbere, kuri ubu akaba yasimbuye Umunya-Misiri Ahmed Adel wamaze gutandukana nayo, ayisize ku mwanya 12.
Mu kiganiro uyu mutoza yagiranye na IGIHE, yavuze ko yiteguye gufatanya n’ubuyobozi bw’iyi kipe no gukorana neza n’abakinnyi cyane ko abizeyeho ubushobozi, anasezeranya abafana ibyishimo.
Yagize ati "Nishimiye kugaruka mu ikipe nahozemo ya Musanze FC, Kandi niteguye gukorana neza n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuko nabonye bafite ubushake n’ubushobozi. Nzarushaho gukora cyane ku buryo nifuza ko mu mwaka w’imikino utaha tuzaza ku mwanya wa munani, abafana nabo mbijeje umupira mwiza ku ikipe yabo, utanga intsinzi. Tugamije kubaka iyi kipe yaba mu mikinire no mu gutsinda."
Umuyobozi wa Musanze FC, Tuyishimire Placide, yasabye Seninga kuzamura iyi kipe ayizana mu myanya y’imbere, anavuga ko bagiye gufatanya na we gushaka abakinnyi bagezweho bazabafasha gukomeza kuyubaka.
Ati "Ubu nibwo twavuga ko yinjiye neza muri Musanze kuko tumusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri, ikindi umutoza ni inkingi ya mwamba ni na we uzadufasha kugura abakinnyi beza dufatanya kubaka ikipe ikomeye."
Abafana b’ikipe ya Musanze FC nabo mu marangamutima yabo bagaragaje ko bishimiye Seninga Innocent kuko ngo bagize uruhare mu kumusaba.
Nsanzumuhire Dieudonné usanzwe ari Perezida w’abafana, yagize ati “Seninga ni umutoza dukunda akaba n’umuhanga, twe tumuri inyuma naduhe intsinzi ubundi natwe tumwereke ibyishimo kuko turahari."
Seninga w’imyaka 41, amaze gutoza amakipe atandatu mu Rwanda, arimo Isonga FC, Kiyovu Sports, Etincelles FC (yanyuzemo inshuro ebyiri), Police FC, Musanze FC (agiyemo ku nshuro ya kabiri), kuko yatandukanye nayo mu 2018 na Bugesera FC.
Abatoza bari bahanganiye akazi na Seninga ni Ruremesha Emmanuel wa Kiyovu Sports na Bisengimana Justin.



















TANGA IGITEKEREZO